UMWAMI WA QATAR ATI U RWANDA NA QATAR BIRITEZA IMBERE BYUZUZANYA
author Yanditswe na Manzi
    On Saturday 22 November 2025
44 Nibo barebye iyinkuru

Umwami, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yemeje ko Leta ya Qatar na Repubulika y’u Rwanda bifitanye umubano ukomeye kandi ukomeje gutera imbere, ukaba ukomeza kugenda ugera ku ntego z’ahazaza heza mu bufatanye no mu nyungu zifatika ku mpande zombi.

Mu butumwa yanditse kurubuga rwe rwa Twitter, Al-Thani yagaragaje ibiganiro byiza yagiranye na n’umukuru w’u Rwanda Paul Kagame agiye yari i Kigali, byaribigamije ko u Rwanda na Qatar bakomeza kongera imbaraga n’umuhate zigamije kuzagera kuri ejo hazaza bivuye m’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Umwami Al-Thani, yashimangiye ko Qatar n’u Rwanda bifitanye umubano ukomeye kandi urushaho gutera imbere, kandi ko bigenda bigana hazaza heza h’ubufatanye bikazagera ku nyungu ibihugu byombi bisangiye. Yanashimye cyane umurava wa Perezida Kagame mu gushyigikira ibikorwa bigamije kubungabunga amahoro m’u Rwanda no mu karere.

Ikinyamakuru

Iyandikishe ujye ubasha kubona amakuru

Amakuru atandukanye

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by nozatech.com