Ibihumbi, n’ibihumbi by’Abatutsi, byahungiye ku rusengero rwa Kibeho, byari byizeye ko bishobora kuharokokera, ahubwo byarahiciwe muri Mata 1994.
Mu rubanza rwabereye i Paris rwa Laurenti Bucyibaruta, wahoze ari perefe waho igihe cy’itsembabatutsi, abake bashoboye kuharokokera, ejo i Paris murukiko, batanze ubuhamya burebana n’ubwicanyi bwabereye aho i Kibeho
Valensi Butera muminsi yambere y’itsembabatutsi, yapfushije « abantu 35 bo m’umulyango we », barimo umugore we, abana be barindwi, murumuna we, mubyara we...n’abandi bene wabo hafi.
« Umuryango wanjye wose wararimbutse » ku rusengero rwa Kibeho. Valensi ,n’umuhinzi w’imyaka 70, yatanze ubuhamya muri urubanza imbere y’urukiko rwa Assize Paris ruburanya uwahoze ari perefe wa Gikongoro, Laurenti Bucyibaruta.
Ushinjwa ahakana ko nta ruhare yagize mu gutsembabatutsi.
Ku ya 7 Mata 1994, umunsi umwe nyuma yaho radiyo y’igihugu imaze gutangaza urupfu rwa Perezida Juvénal Habyarimana, bategtse ko abatutsi bose bafungirwa mu ngo zabo. Valensi Butera atangaza ko « umututsi wese uri busohoke hanze yiwe, agabwa ho igitero mu nzira. »
Inzu ya Valensi Butera « yaratwitswe yose » kwitariki 10 Mata. Bituma ajya kwihisha nijoro, « mw’ ishyamba » mbere yuko asanga abandi batutsi bari bahungiye mu rusengero rwa Kibeho, baturutse muri komini zikikije iyo paruwasi ya Kibeho, nka komini ya Mubuga, no mu birometero 40 uvuye i Gikongoro kuri perefegitura.
« Muri urwo rusengero harimo abantu benshi cyane ku buryo rwari rwuzuye ndetse no mu byumba by’ishuri rya paruwasi, n’imbere ya kiliziya n’inyuma yacyo », nk’uko Valensi Butera abyemeza.
Impunzi zari zishonje cyane kuko ntacyo zari zifite cyo kurya no kumwa. Zaje kugabwa ho igitero cya mbere itariki ya 12 Mata. Impunzi zikoresheje amabuye, zashoboye kwirukana igitero cy’abantu bageze kuri 60, bari bitwaje imbunda na grenade.
« Nta buhungiro »
Mubateye impunzi k’urusengero, Valensi Butera yamenyemo abakozi bo mu ruganda rw’icyayi aho yakoraga nk’umuyobozi. Nkuko nabandi batangabuhamya babyemeza, uwo muyobozi yari amaze amezi menshi atoza intagondwa z’interahamwe uburyo bwo gukoresha intwaro zari zarahawe.
Ikindi gitero cy’abantu benshi kandi gikomeye, cyagarutse kuri urusengero, kw’itariki ya 14 Mata, cyari kigizwe n’abagizi ba nabi, abajandarume, interahamwe, abapolisi ba komini n’abahinzi.
« Baje baririmba ngo umwanzi wenyine, n’umututsi »
Undi muntu warokotse, Kalisiti Gatete w’imyaka 60, wari warahungiye i Kibeho, atekereza « nk’abandi bose ko inzu y’imana » idashobora kwibasirwa.
Ariko Interahamwe, « zashishikarijwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze », zicha abagabo, abagore, abana, abasaza, zirangije zikoresha imipanga zisonga abagistamba, maze zitema abagerageza guhunga.
Nyuma yamasaha arindwi zica nta « numwe uhunga », Valensi Butera yashoboye guhunga. « Yaraye mu gihuru », abona bukeye bwaho urusengero rwa Kibeho rwashenywe n’umuriro, yumva « urusaku rw’amasasu na za grenade ziturika ».
Bagezaho « bafunga imiryango y’urusengero, bararutwika bakoresheje lisansi n’ibiti, abantu balimo ». Umulyango wa Kalisti Gatete, mushiki we hamwe n’abana be batanu baguye m’urusengero batwitswe.
Gatete, yashoboye guhunga hamwe n’ababyeyi be mbere yuko igisenge cy’urwo rusengero gisenyuka, maze ashobora kwambuka ahungira mu Burundi, hari hafi yiwabo.
« Twabaye Ibikoresho »
Uyu mutangabuhamya avuga ko « wenda 20.000 » umubare wabantu bateraniye mu rusengero rwa Kibeho icyo gihe.
Teonesiti Bicamumpaka, umuhinzi wahamijwe n’urukiko rw’u Rwanda kubera kuba yari mu bagabye icyo igitero, na we yuvuze nk’umutangabuhamya, avuga ko abahohotewe ari « 40.000 ». Yabwiye urukiko ati : « Ababishe barabaraga mbere yo kugenda ».
Bicamumpaka ati : « Twe, abaturage, twakoreshejwe n’abayobozi mu kwica, twari twarabaye ibikoresho ».
Uyu bicamumpaka avuga ko yabonye sub-perefe w’umurenge mbere y’igitero, yararakariye padiri wiyo paruwasi kuko yanze gusaba impunzi z’abatutsi kuva k’urusengero.
Uwahoze ari perefe Laurenti Bucyibaruta arashinjwa ubwo bwicanyi n’ubufatanyacyaha mw’itsembabatutsi, ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko atigeze afata ingamba zikenewe zo kubikumira.
Araregwa kandi kuba yarasabye ko bagira umuyobozi wa komini ya Mubuga, umwe mu bavugwa ko ari bo bayoboye igitero cyagabwe kur’usengero rwa Kibeho.
Urubanza ruteganijwe kuzarangira kw’itariki ya 12 Nyakanga uyu mwaka.
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw