Afurika Dushaka

URWANDA RWA KANADA : Umubyeyi Yozefa Mukagatare Yarwanye Inkundura Ngo Aze Murwa Mubyaye Kureba .

Bavugako amazi ashyuha ariko ntyibagirwa iwabo wa Mbeho. Byagerekaho n’urukundo rwabana n’abuzukuru, bikakaba akurusho. Mukagatare n’urugero rwiza rwerekana ko hari abava mu Rwanda n’abatarubayemo, ariko barukunda byagahebuzo.

Twizeye ko byarangiye neza kandi urugendo ruhire kuri Mukagatare

Yozefa Mukagatare, utuye muri Kanada, yashatse kubona aho umwuzukuru we uri mu Rwanda wari urangije kaminuza, ko baba barikumwe igihe azaba yakira impamyabumenyi yibyo yigiye. Uru rugendo, yamaze imyaka itatu arutegura, ashaka impamba, ubwo yanashakaga icyo yashyira abo asanze mu Rwanda, kuko yari anamaze iminsi batabonana.

Mukagatare yari yarateganije urugendo muriyi mpeshyi. Abo yaganirije ababwira ko « nari ntegereje kujya kwitabira umuhango wo gutanga impamyabumenyi y’umwuzukuru wanjye. Nkiri muri Kanada, nakomeje kurihira Ken amafaranga y’ishuri binyuze mu buryo nshoboye. Ubirebye, nari mfatanije urugendo nawe. Byari ngombwa kuri njye, igihe arangije amashuri, kwitabira umuhango wo azahabwa mo impamyabumenyi. »

Niyo mpamvu byababaje cyane Mukagatare ubwo yerekanaga ku kibuga cy’indege cya Pearson cya Toronto ku ya 14 Nyakanga yangiwe kujya mundenge biturutse ko Air Canada yavugaga ko nta viza y’u Rwanda yarafite.

Nyamara, byari byaratangajwe n’Ubuyobozi bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, ko abagenzi baturuka mu bihugu biri muri Commonwealth, harimo na Kanada, bashobora kubona viza bakigera mu Rwanda kukibuga cy’indege, kandi ko batanagomba kuriha amafaranga ya viza izamara iminsi 30.

Ikindi kandi abanyarwanda bafite indangamuntu, ariko binjiranye igitabo cy’urugendo cy’ikindi gihugu, baba mu mahanga bashobora kwinjira kandi ntibagomba kwishyura viza.

Icyakora, Mukagatare ageze kuri konti y’indege, umukozi wa Air Canada yashimangiye ko azakenera viza yo gusura iki gihugu, kuko azamara amezi atatu mu Rwanda.

Mukagatare, agahinda karamwishe, kandi birumvikana kuko yiteguye imyaka kandi bamuvutsa icyari cyimujyanye gikomeye. Yaravuze ati : « bambujije abana banjye, n’abuzukuru banjye. Umuryango wanjye wose wari untegereje. Narumiwe rwose. »

Ikindi cyari kibabaje, nuko uretse kumwangira kwinjira, banamusabye kuzongera kugura indi tike yindege.

Mukagatare, waje muri Kanada mu buhungiro muri 2006 nyuma yo kuba mu buhungiro mu Burundi imyaka 24, yabaye inkingi ya Ken kuva nyina w’uyu mwana w’umuhungu amusiga na se akongera gushaka, yishyurira abuzukuru be amashuri nibindi bikoresho bya ngombwa.

Aya makuru y’urugendo rwa Mukagatare yarababaje ariko kandi na Ken, warangije impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye no kubara no gukoresha ikoranabuhanga. Yashakaga kwereka nyirakuru ko kwigomwa kwe byamuhesheje ishema.


Ken ati : « Ntabwo ari nyogokuru gusa, ahubwo ni n’inshuti yanjye magara, inshuti izi uko waramutse nuko wiriwe buri munsi, inshuti igutera inkunga mu bihe bibi byawe. »

Ambassade ihagarariye u Rwanda muri Kanada, i Ottawa, yavuze ko Abanyakanada b’abanyarwanda si ubwambere bagize ikibazo cyo kwinjira mu ndege za Air Canada zerekeza mu Rwanda kubera ibibazo bya viza.

Ati : « Viza irashobora kuboneka mu Rwanda, bityo nta viza isabwa mbere yo gufata indege yerekeza mu Rwanda. Birasobanutse neza mumatangazo ya Leta yingendo. U Rwanda rufite politiki ifunguye kubyerekeye abashyitsi binjira mugihugu, bivuze ko indege zigomba korohereza abagenzi bose bifuza kujya mu Rwanda, baba bafite ubwenegihugu bubiri cyangwa badafite. »

Air Canada yasabye imbabazi ku mugaragaro Mukagatare mu cyumweru gishize. Yoherereje e-coupon yamadorari 500.

Muri imeri, Air Canada yagize iti : « Twemeje ko inzego zibishinzwe zavuguruwe nk’uko ubisabye kandi ibi ntibizongera kuba impungenge ku bagenzi bazaza, bityo ni ibyago kuba warahagaritse urugendo rwawe.

Iti : « Turasaba imbabazi kubwo gutenguha hamwe na Air Canada. Turasaba imbabazi tubikuye ku mutima wacu wose. »

Mukagatare aracyafite igihe gito kugirango ashobore kujya kwitabira umuhango wo gutanga impamyabumenyi yumwuzukuru we Ken uzaba kuri 16 Nzeri.

Mukagatare yaravuze ati : « Nishimiye ko uru rugendo nateguye kuva kera rwabaye impamo. Nzashobora kuba mpari kugira ngo nshyigikire Ken. »

Umwanditsi : Manzi
48

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw