Afurika Dushaka

« VISIT RWANDA » : Jusuf Nurkić yasuye u Rwanda

Jusuf Nurkić, uvuka mugihugu cya Bosnie-Herzégovine kandi akaba nukinnyi wa Basketball wa Portland Trail Blazers muri Amerika (NBA).

Nurkić waje gusura u Rwanda, n’umusore ushingutse ufite imetro ebyili na cm cumi nimwe. Kubera uko ateye bamuhaye akazina kakabyiniriro ka « The Bosnian Beast ».

Nurkić yaje gusura u Rwanda, aho kuri ubu yitaye cyane cyane kujya ku bigo by’amashuri bya Musanze akaba yanabigeneye inkunga ibiteza imbere.


Nurkić aremeza ubwe ko I Musanze yasuye ibigo bibiri byigamo abana barenga 1000. Kandi aranivugira ko yashoboye kubonana n’abana kandi bakaba baganiriye, akanabagira inama.

Uretse ibyo yahaye ayo mashuli ibikoresho bizifashishwa n’abanyeshuri birimo amakayi, amakaramu, inkweto, imipira yo gukina muri basketball n’umupira w’amaguru.

Kubatabyibuka, igihugu cya Bosnie-Herzégovine, uyu mukinnyi avukamo, nacyo cyahuye nibibazo bijyanye nihohoterwa ry’abaturage bacyo igihe u Rwanda narwo rwahuraga n’itsemba batutsi. Icyo gihe muri l’ONU, hagati ya 1994 na 1996, u Rwanda rwafatanije nacyo kurwanya akarengane katurukaga mumikorere idahwitse ya l’ONU n’uruhare ibihugu bikomeye byari bifite mubyabaye mu Rwanda no muri Bosnie-Herzégovine.

Umwanditsi : Manzi
100

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw