Afurika Dushaka

ZAMBIA – RWANDA : Abakuru b’Amagereza muri Zambia basuye u Rwanda

Abayobozi bakuru b’amagereza muri Zambia basuye Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora mu rwego rwo gusangira ubumenyi mu kugorora abantu baciriwe ibihano n’inkiko. Bivuye mu CGP.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Ugushyingo 2022, ku cyicaro gikuru cy’urwego rw’ u Rwanda Rushinzwe Igorora, CGP Juvenal Marizamunda Komiseri Mukuru wa RCS, yakiriye itsinda ry’abashyitsi baturutse mu gihugu cya Zambia bayobowe na CG Chilukutu S.S. Fredrick komiseri Mukuru w’amagereza muri icyo gihugu aho bari mu ruzinduko rw’iminsi itandatu mu Rwanda, aho bazasura amagororero atandukanye mu rwego rwo kungurana ubumenyi mu rwego rwo kugorora ndetse no gusura ibikorwa by’ubukerarugendo bitandukanye.

Abashyitsi basobanuriwe uburyo RCS yateye imbere mu kurengera ibidukikije ikoresha biogaz na burikete mu rwego rwo kubungabunga amashyamba n’ibidukikije, aho ubu mu magororero yose mu gihugu atagikoresha inkwi ari biogas kuri 55% na burikete 45%, ibi byagabanyijwe itemwa ry’amashyamba kuko ayatemwaga buri mwaka ajya gucanwa muri mu magororero yari amahekitari menshi bikaba byaragiraga ingaruka mu kwangiza ibidukikije, beretswe kandi uburyo bishatsemo ibisubizo mu gihe cya COVID-19 gahunda z’inkiko zigakomeza abagombaga kujya mu nkiko bakaburana batavuye aho bari hakoreshejwe ikoranabuhanga imirimo y’inkiko igakomeza ndetse bikaba byarabaye igisubizo gikomeye kuko ubu buryo bushobora kuzanakomeza gukoreshwa.

CGP Juvenal Marizamunda Komiseri Mukuru wa RCS, yavuze ko igihugu cya Zambia nicy’u Rwanda bafitanye imikoranire myiza cyane mu rwego rwo kugorora anavuga ko bazakomeza iyo mikoranire kuko buri gihugu gifite icyo cyigira ku kindi mu rwego rwo kugorora abakoze ibyaha.

Yagize ati « Igihugu cya Zambia dufitanye imikoranire myiza, uru ni uruzinduko rwabo rwa kabiri badusura ndetse nanjye mperutse kujya kubasura, iki gihugu hari ibyo kitwigiraho natwe hari ibyo tubigiraho mu rwego rwo kugorora, urugero urebye nko mu buhinzi iwabo bateye imbere binajyana n’ubutaka bunini bagira, waza iwacu natwe tukagira Biogaz na IECMS uburyo bw’ikoranabuhanga mu gucunga amadosiye y’abakoze ibyaha no korohereza ababurana bidasabye kujya mu nkiko bakabubanira aho bari, nka Biogaz tugeze ku rwego rwiza aho ubu tutagikoresha inkwi, ibi ni ibintu byiza kuko biri mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse no kurengera ubuzima bwa muntu kuko n’imyotsi ishobora gutera uburwayi. »

Yakomeje avuga ko mu mikoranire myiza hari na ba Ofisiye batanu bakoreye amahugurwa abagira aba ofisiye ndetse n’abarimu babiri bagiyeyo andi masomo atandukanye kandi ko ubwo bufatanye butazahagarara kuko imikoranire iba ikenewe ahantu hose.


CG Chilukutu S.S. Fredrick Umuyobozi Mukuru w’amagereza muri Zambia yavuze ko u Rwanda ari igihugu bafitanye ubushuti kandi bafite byinshi bagomba kubigiraho cyane mu ikoranabuhanga rya IECMS na Biogaz.

Yagize ati « u Rwanda ni igihugu cyiza kandi dukunda, nk’abo duhuje ibyo dukora cyane mu kugorora abanyabyaha, dufite byinshi duhuriraho kandi twanakwigiranaho mu rwego rwo guteza imbere urwego rwo kugorora, dukeneye gusobanukirwa byinshi ku ikoreshwa rya IECMS ikoranabuhanga mugucunga amadosiye y’Abantu bafunzwe, hari kandi Biogaz umushinga mwiza wo kubungabunga ibidukikije aho umwanda ubyazwa umusaruro biagatanga ingufu zikoreshwa imirimo itandukanye, nko guteka, gutanga umuriro ndetse bikanagabanya kwangiza ibidukikije hakiyongeraho n’isuku, turizera ko uru ruzinduko ruzaba ingirakamaro kuritwe. »

Biteganyijwe ko mu minsi bazamara bazasura urwibutso rwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 I Kigali ku Gisozi, ku munsi wa mbere nyuma yo guhura n’abayobozi ba RCS, basure inzu ndangamurage y’amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bakazasoreza ku igororero rya Nyarugenge bavuye gusura irya Rubavu.

Abashyitsi baganirijwe ku ikoranabuhanga mu gucunga amadosiye y’Abantu bafunzwe IECMS ndetse n’ingufu za Biogaz.

Baganiriye ku mikorere ya Biogaz mu kurengera ibidukikije no gufata imyanda bakayibyaza ingufu.

Bageze ku Cyicaro Gikuru cya RCS bakiriwe na Komiseri mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora CGP Juvenal Marizamunda.


Bafashe ifoto y’urwibutso nyuma yo y’ibiganiro byiza bagiranye bijyanye no kwita ku muntu ufunzwe bamutegura gusubira mu buzima busanzwe.

Umwanditsi : Manzi
80

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw