AMERIKA YOHEREJE MU RWANDA MBONYUNKIZA UREGWA ITSEMBABATUTSI
Kuruyu wakabiri, u Rwanda rwakiriye Ahmed Napoleon Mbonyunkiza woherejwe n’urukiko rwo muri Amerika, kuburanira mu Rwanda ibyaha aregwa byerekeranye no kuba yari mubarimbuye abatutsi muri 1994.
author Yanditswe na Manzi
    On Thursday 6 March 2025
32 Nibo barebye iyinkuru

Mbonyunkiza yararangije igihano cy’imyaka 15 yari yaraciwe muri Amerika kubera umugore yafashe akoresheje imbaraga ashaka kumusambanya.

Urukiko rwo muri Amerika rwari rwaramenye ko Mbonyunkiza yashakishwaga n’urukiko rwo mu Rwanda, kuko yari yaraciriwe urubanza na Gacaca ya Nyakabanda muri 2007, rwa muhamije icyaha cy’itsembabatutsi cyo muri 1994. Arangije igihano cye, urukiko rwahise mo kumushyikiriza ubutabera bwo mu Rwanda.


Mbonyukiza akigezwa kukibuga cy’indege cya Kanombe. Abapolisi ba Amerika bamushyikiriza abapolisi b’u Rwanda.

Ibi bikaba byubahiriza amasezerano yubufatanye hagati y’Ubutabera bwa Amerika nubwo mu Rwanda, yemeza ko bugomba gukurikirana abasize bakoze itsembabwoko, no kurwanya ibyaha bituruka ku umuco wo kudahana hagati y’ibihugu byombi.

Ikinyamakuru

Iyandikishe ujye ubasha kubona amakuru

Amakuru atandukanye

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by nozatech.com