Abahunze bavuye mu duce twa Ruhunda na Buhumba, ahari kubera imirwano. Baravuga ko imirwano iriho kubera mu gice cya Ruhunda ku gasozi ka Nyundo. Ni hafi y’umumpaka ugabanya Kongo nu Rwanda.
Abaturage bavuze ko « mu masaha ya saa saba twumvise amasasu menshi duhita duhungira mu Rwanda. Abasigaye bo mu miryango yacu batubwiye ko bituje, gusa turaba tugumye mu Rwanda turebe aho bigana. »
Mu bahunze harimo umusore wakomerekejwe n’amasasu yiyo ntambara akaba yajyanywe kuvurirwa mu bitaro byo ku Gisenyi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana na Bugeshi bwakiriye Abanyekongo bahungiye mu Rwanda. Mvano Étienne wakiriye impunzi ku mupaka wa Kabuhanga yasabye abaturage bafite bene wabo kubakira bakabacumbikira.
Mvano yabasabye ko « Imiryango ibakiriye ibafate neza mu gihe dutegereje ko ubuyobozi bubajyana ahateguwe kwakira impunzi, nizikomeza kwiyongera. »
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw