Senateri Iyamuremye Augustin akigera i Bujumbura, yakiriwe na mugenzi we Hon. Manweli Sinzohagera uyobora Sena y’u Burundi.
Iyi nama yabayobozi ba Sena zo muri Afurika nizo mubihugu by’abarabu ibaye ku nshuro ya cyenda. Yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nzeri 2022 ikazarangira ejo ku wa Kabiri. Mubyo abayijemo bazasuzuma, harimo gushakira igisubizo kirambye ibibazo birimo icyorezo cya COVID-19, ndetse n’ingaruka intambara ya Ukraine n’u Burusiya yagize ku byangombwa nkenerwa birimo ibikomoka kuri Peteroli, ingufu zumuliro ndetse n’ibiciro by’ibiribwa.
Ibiro bya Senateri Iyamuremye byavuze ko azakoresha iriya nama y’i Bujumbura nk’amahirwe yo gutumira ba Perezida ba Sena bagenzi be mu nama rusange y’Umuryango w’Inteko zishinga Amategeko (IPU) izabera mu Rwanda.
Iyi nama y’Umuryango w’Inteko zishinga Amategeko izaba ibaye ku nshuro yayo ya 145, ikazabera i Kigali hagati y’itariki ya 10 n’iya 11 Ukwakira uyu mwaka.
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw