Afurika Dushaka

BURUNDI : BASHINGANTAHE BADAHEMUKA KO INGOMA YANYU Y’ITUYE INABI U RWANDA

U Rwanda ni gihugu kigamije gutsura umubano mwiza nibindi bihugu, cyane cyane ibihugu bihana imbibi narwo. Kuby’umwihariko uretse guturana, abarundi n’abanyarwanda, ntatandukanyirizo. Muriyi myaka 30 ishize, u Rwanda rweretse u Burundi m’uburyo bunyuranye ko rubwifuriza umubano mwiza n’umutekano. Ibyo Ndayishimiye, umukuru w’u Burundi yakoze, uretse ko ar’ubuhemu, ntibyumvikana ku gihugu cy’ikivandimwe. Kwitwaza ko u Rwanda ruchumbikiye Red-Itabara, n’ikinyoma cyambaye ubusa. Ikibyemeza n’umubano mwiza u Rwanda rweretse u Burundi muriyi myaka yose ishize.

Nubwo kuvuga ibyiza byakozwe, bitari ngombwa ariko iyo hajemo ubugizi bwa nabi, nyiri kuyigirirwa yakwibaza niki kindi atakoze, cyaba cyarababaje umutururanyi.

U Rwanda rwashyigikiye u Burundi kwinjira muri EAC

Igihugu cy’u Rwanda cyashyigikiye u Burundi kugira ngo bwakirwe m’umulyango wa EAC kuko rwabonaga ari igihugu cy’ikivandimwe. U Rwanda iyo rutabishaka, rwari kuruhanya ruvuga impamvu zinyuranye zangisha u Burundi kwinjira muri EAC. Ariko rwa shyigikiye u Burundi kwinjira muruyu mulyango.

U Rwanda rwagobotse u Burundi rurwishyurira ibirarane by’umusanzu muri EAC

M’Ukuboza 2008, u Burundi bwananiwe kwishyura umusanzu utangwa muri EAC, bituma byatakaza uburenganzira mu Nteko Ishinga Amategeko. U Rwanda rwatabaye u Burundi maze bubwishyurira umusanzu w’amadolari miliyoni imwe bwagombaga u muryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC.

U Rwanda ntabwo rwari igihugu gikize kuko rwari rucyishakisha, ariko kubera umutima wa kimuntu no kwiyumvamo ko u Burundi ari igihugu kivandimwe, rwahisemo kubikora, ruburinda guhagarikwa mu bikorwa bya EAC, no gukorwa n’isoni mubindi bihugu.

U Burundi kuva bwakwinjira muri EAC muri Nyakanga 2007 kugeza aya magingo, bwagowe cyane no kwishyura imisanzu busabwa n’uyu muryango, ahanini bitewe n’ubukungu budahagaze neza.

U Rwanda rwatabaye u Burundi mukuzimya inkongi mw’isoko rya Bujumbura


Muri Mutarama 2013, isoko rikuru rya Bujumbura ryafashwe n’inkongi y’umuriro ikomeye, abapolisi b’u Burundi bo mu ishami rishinzwe ubutabazi bamara amasaha menshi bagerageza kuzimya bifashishije imodoka eshatu zizimya inkongi ariko biba iby’ubusa.

Iri soko ryarangiritse bikabije, rihiramo umutungo ubarirwa muri za miliyari y’amafaranga y’Amarundi. Kongera kuryubaka byasabaga imbaraga nyinshi, dore ko kugeza n’ubu ritarubakwa.


Isoko rya Bujumbura ryazimijwe ku bufasha bw’u Rwanda, hamaze kwangirika byinshi. Byabaye ngombwa ko ingabo z’u Rwanda byihuse zatabaye i Bujumbura zihagarika umuriro kugira ngo inzu zari zisigaye zidashya. Kajugujugu yo mu Rwanda niyo yitabajwe ngo inkongi yo mu isoko rya Bujumbura ihoshwe

Ingabo z’u Rwanda zatabaye iz’u Burundi muri Centrafrique

Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro muri Repubulika ya Centrafrique tariki ya 25 Ukuboza 2020 bagabye igitero ku ngabo z’u Burundi zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gace ka Dekoa kari muri Perefegitura ya Kemo.

N’ibihe byari bikomereye ingabo z’u Burundi kuko zari zagoswe n’izi nyeshyamba zishyigikiwe na François Bozizé wayoboye iki gihugu, gusa ingabo z’u Rwanda zidasanzwe zaturutse mu gace ka Sibut gaherereye mu bilometero 70, zigoboka ingabo z’i Burundi.

Ingabo z’u Rwanda zasanze Abarundi batatu bari bamaze kwicirwa muri iki gitero, abandi benshi bahakomerekeye, zica inyeshyamba eshatu, zigarura imodoka ya gisirikare yari yafashwe ndetse n’imirambo yari yatwawe.

U Rwanda rwafashe abarwanyi ba RED-Tabara, rubashyikiriza u Burundi

Mu mpera za Nzeri 2020, umutwe witwaje intwaro wa RED-Tabara warwanye urugamba rukomeye n’ingabo z’u Burundi mu ishyamba rya Kibira, muri komini Kabarore mu ntara ya Kayanza na Bukinanyana muri Cibitoke.

Tariki ya 29 Nzeri, imirwano yarakomeje, ingabo z’u Burundi zirusha imbaraga abarwanyi ba RED Tabara, bamwe muri bo bahungira muri Pariki ya Nyungwe mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru.

Abasirikare b’u Rwanda bari barinze Pariki ya Nyungwe bafashe abarwanyi 19 ba RED Tabara bahanganye n’ingabo z’u Burundi, ndetse n’intwaro n’amasasu bari bafite. U Rwanda rwabashyikirije iki gihugu cy’abaturanyi muri Nyakanga 2021.

Mu 2021 u Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi ba RED Tabara bari baruhungiyemo binjiriye mu ishyamba rya Nyungwe

Ndayishimiye yahawe amakuru ko agiye guhirikwa

Mu Burundi hamenyekanye umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye muri Nzeri 2022 ndetse n’uyu Mukuru w’Igihugu yabivuze yeruye ko hari abashatse kumwigarika, bituma akura igitaraganya Général Alain-Guillaume Bunyoni ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Nzeri.


Bunyoni ubu ari muri gereza, aho Urukiko rw’Ikirenga rwamuhamije ibyaha birimo gushaka kugirira nabi Umukuru w’Igihugu no guhungabanya umutekano w’igihugu ; byose bifitanye isano n’umugambi wo guhirika ubu butegetsi.

Ibirego Bunyoni yashinjwe bishingiye ku iperereza yakozweho, aho abagenzacyaha basanze muri telefone harimo amakuru agaragaza ko yashakaga gukura Ndayishimiye ku butegetsi, n’ubwo we yabihakanye.

Uyu Général yabwiye urukiko ko Leta y’u Rwanda ari yo yinjiye muri telefone ye, ishyikiriza u Burundi amakuru yifashishije mu kumugeza mu butabera. Haba u Rwanda cyangwa u Burundi nta ruhande rwabyemeje cyangwa ngo rubihakane, icyakora biragoye kuvuga ko umuyobozi wo ku rwego rwa Bunyoni yahimba amakuru nk’ayo imbere y’ubutabera.

Ikinyoma cyambaye ubusa

Ikinyoma cy’abategetsi b’i Burundi bavuga ko Red-Itabara yabateye ituruka mu Rwanda aho iba n’ikinyoma cya Semuhanuka. Abantu bose bazi ko Red-Itabara iba muri Kongo. Kandi abantu bose bazi ko abasirikare b’i Burundi bamaze imyaka muri Kongo aho bagiye kurwanya Red-Itabara. Kandi ko yabananiye.

Abantu bose bazi ko Red-Itabara iherutse gutera u Burundi ivuye muri Kongo kandi inyura kumupaka wo hagati ya Kongo n’u Burundi. Kandi uyu mupaka bambutse batera, ntaho uhuriye n’u Rwanda.

Ibyo relo birerekana ko abategetsi bi Burundi bashobora kuba bafite iyindi mpavu ituma biyenza ku Rwanda, ariko idafite icyo ihuriyeho na Red-Itabara.

Abahanga mu kwitegereza, bavuga ko ubucuti bwa Ndayishimiye na Tshisekedi bwamuhumye umutima kuburyo yibagiwe inyungu zabaturage babarundi, yibagirwa ubuvandimwe n’u Rwanda, ahitamo guhemuka kunyungu ze bwite.

Umwanditsi : Manzi
0

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw