Afurika Dushaka

BURUNDI : Perezida Ndayishimiye Yakuye Bunyoni Asimburwa na Ndirakobuca nka Minisitiri .

Kuri uyu wa gatatu, tariki 7 abagize umukuru w’igihugu cy’i Burundi yakuye ministiri we w’Intebe Alain Guillaume Bunyoni amusimbuza Gervais Ndirakobuca, bita ngo « Ndakugarika », mugihe muriki gihugu, umwuka utarumeze neza mubutegetsi.

Kuwa 2 Nzeri 2022, umukuru w’igihugu yari yerekanye mumagambo yavugiye mu kwakira abacamanza bashya, yerekanye ariko ateruye, ko hari abigize ibihangange ndetse banafite umugambi wo gukoresha imbaraga bakamuhirika kubutegetsi. Abantu batishimira ibyo akora, ntiyabavuze mwizina ariko abasesenguzi bumvaga ko ari Bunyoni uvugwa.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi muriki gitondo abari bayirimo bose, uko bari 113, batoye Gervais Ndirakobuca, kuba ariwe uba minisitiri w’Intebe w’u Burundi.

Byaba bishoboka ko ikibazo cya Bunyoni kitarangiriye hano. Uretse ko umukuru w’igihugu yashushe n’uvuga ko yashatse kumutembagaza, ariko hari byinshi bimuvugwa ho bijyanye nubucuruzi budaciye munzira zamategeko, ibintu abaturage bakeneye, ariko akabyikubira kugira ngo ibiciro bizamuke abibone mo inyungu nyinshi.


Mwezi na Maconco, n’amateka agenda yisubiramo

Biranashoboka ko, Bunyoni yaba afite uruhare rubi mumibanire y’u Burundi n’ibindi bihugu. Imyitwarire ye, niyo yatumye urukiko mpuzamahanga rushaka kumukurikirana.

Ariko kandi na Ndakukagarika abanyamerika n’ibihugu byibumbye by’i Burayi, nawe byari byaramushyize kurutonde byabafatiwe ibihano mpuzamahanga.

Umwanditsi : Manzi
95

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw