DR RWAMUCYO UBUJURIRE BWAMUHAMIJE GUFUNGWA IMYAKA 27 KU BYAHA YAKOZE MW’ITSEMBABATUTSI.
Kuruyu wa gatanu, i Paris m’Ubufaransa muri Urukiko rw’ubujurira, Dr. Eujeni Rwamucyo yari yitabaje ngo rukiranure, narwo rwamukatiye gufungwa imyaka 27, nyuma yo guhamwa n’ubufatanyacyaha mu gukora itsembabatutsi yabaye mu Rwanda muri 1994. Yeregwaga ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu no gufatanya mu mugambi wo gukora itsembabwoko. Iki gihano yahawe, ni nacyo yari yakatiwe mu iburanisha ry’ibanze mu mwaka 2024.
author Yanditswe na Manzi
    On Saturday 18 July 2026
63 Nibo barebye iyinkuru

Umunyamategeko Richard Gisagara, wo mu ruhande rw’abareze, yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X avuga ati: "Ubutabera buratanzwe." Yongeyeho ko azirikana cyane "abo yishe" b’i Huye no mu zahoze ari komine Gishamvu na Ndora, mu yahoze ari perefegitura ya Butare, ubu ni mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda.

Urubanza rumaze gucibwa, umukobwa wa Rwamucyo,yirajije I Nyanza, ubwo yari asohotse m’urukiko, urubanza rumaze gucibwa, avuga ko yumiwe. Yagize ati: "Jyewe sinari mbyiteze mu by’ukuri. Nari mfitiye icyizere ubutabera, kandi nta bwo tubonye. Ati ibi n’ugutenguhwa gukomeye."

Dr Eugène Rwamucyo, watawe muri yombi mu Bufaransa mu mwaka wa 2010, yakomeje guhakana ibyo yaregwaga avuga ko ari umwere.

Rwamucyo, w’imyaka 67, mu gihe cya jenoside yari umuganga ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare, bizwi nka CHUB.

Mu rukiko mbere yari yahamwe n’ibyaha birimo ubufatanyacyaha muri jenoside, kubiba urwango rwangisha Abatutsi, ubufatanyacyaha mu byaha byibasira inyokomuntu, no gufatanya mu gutegura ibyo byaha.

Ku wa gatatu, ubwo yamusabiraga gufungwa imyaka 30, umushinjacyaha Aude Duret yari yasabye urukiko rw’ubujurire rw’i Paris gufata Rwamucyo nk’uwakoze itsembabwoko ubwe, akanafasha mu kubukora ndetse agahamwa no kugira uruhare mu cyaha cyibasira inyokomuntu.

Icyo gihe umushinjacyaha yasobanuye Rwamucyo nk’uwari umukozi wa leta wakoranaga n’ishyaka riri kubutegetsi kandi wemeraga ibitekerezo n’imigambi ya yitsembabatutsi ya leta y’u Rwanda yari iriho icyo gihe.

Ikinyamakuru

Iyandikishe ujye ubasha kubona amakuru

Amakuru atandukanye

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by nozatech.com