Afurika Dushaka

EAC : Itorwa ry’Intumwa za Rubanda Zizahagararira u Rwanda Muri EALA

Inteko Ishinga Amategeko yatoye Intumwa za Rubanda icyenda zizahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA). Izo ntumwa zatanzwe n’amashyaka ya politiki akorera mu Rwanda.


Amabendera yibihugu bigize Ubumwe bw’Afurika yiburasirazuba

Ishyaka rya FPR riri ku butegetsi ni ryo rifite umubare munini. Abatowe ni Fatuma Ndangiza wari usanzwe ahagarariye u Rwanda muri iyi nteko, Harebamungu Mathias na Kayonga Carolina.

Amashyaka PSD ahagarariwe na Bwana Musangabatware Clement na Nyiramana Aisha naho PL yo ihagarariwe na Rutazana Francine.

Indi mitwe ya politike isanzwe ikorera mu Rwanda nubwo yatanze abakandida ntiyabonye amajwi ahagije. Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije Green Party, yavuze ko nubwo batsinzwe badacitse intege.

Usibye abadepite batandatu batowe bazahagararira imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda, abandi badepite batatu, batowe mu bafite ubumuga, bahagarariwe na Bahati Alex, urubyiruko ruhagarariwe na Iradukunda Alodie, naho abagore bahagarariwe na Uwumukiza Francoise.

Benshi mu batowe, bagaragaje ko icyo bifuza kugeraho ari uguhuza ifaranga rimwe mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Mu badepite 9 batowe, batandatu ni abagore. Bakaba bishimiye intambwe abagore b’abanyarwandakazi bamaze gutera.

Amazina yari asanzwe azwi muri iyo nteko arimo ku isonga Martin Ngoga wari Perezida w’iyi nteko, Rwigema Pierre Celestin wahoze ari Ministiri w’intebe w’u Rwanda ntiyongeye kugaragara mu bazahagararira u Rwanda.

Umwanditsi : Manzi
100

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw