Afurika Dushaka

EAC : Peter Mathuki, Umuyobozi wa EAC Aremeza ko nta kibazo gikomeye hagati ya Kongo n’u .

Umuyobozi wa EAC yashimangiye ko amahoro n’umutekano aribyo biri « mumwanya wa mbere » mu kwagura EAC iherutse kwemerera Kongo kuba umunyamuryango wa karindwi.

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wavuze ko ntakibazo gikomeye gihari hagati y’ingabo za Leta ya Kongo nabarwanisha intwaro ba M23.

Umunyamabanga mukuru wuwo mulyango, Peter Mathuki yavuze ko yemera ko ikibazo kizarangira vuba hakoresheje ubwumvikane. Yavuze ko uyu mulyango w’ibihugu birindwi, ufite urwego runoze rwakoreshwa gukemura amakimbirane nkaya.

Yabishimangiye, ubwo yavuganaga n’abanyamakuru, ababwira ko umutekano muke ari umwanzi wa mbere mu baturage b’ibihugu bishaka kwishyira hamwe.

Ibi yabitangarije abanyamakuru bari ku cyicaro gikuru cya EAC ndetse n’abakoresha umurongo wa murandasi ati : « Nta bucuruzi buzatera imbere, hatarangwa amahoro hagati yibihugu byacu ».

N’ubwo atashoboye kuvuga neza icyo EAC ikora cyanga izakora kuri iki kibazo, Dr Mathuki yijeje ko hari “ubushake bwa politiki” bwatanzwe n’abayobozi b’akarere gukemura iki kibaza.

M’uburasirazuba bwa Kongo, haricyo twakwita intambara, irimo imitwe yitwaje intwaro kuva mu myaka ibarirwa muri za mirongo ingahe !

Umwe muri iyo mitwe ni M23 wongeye kugaragara ukanateza umutekano muke muri Kivu y’Amajyaruguru aho yakoranijweho n’ingabo za leta ya Kongo.

U Rwanda rwiyemeje kwihorera niba Kongo ikomeje gutera amasasu mu Rwanda

Dr Mathuki yari yakoresheje inama yo kuri murandasi yiswe « Ibihugu by’Ihuriro by’iburasirazuba ya Afurika( EAC). Iyi nama yari igamije kumuha umwanya wo gusuzuma intambwe imaze guterwa n’ibibazo biri imbere, kubyo uyu munyamabanga yagezeho nibyo ateganya gukora, muruyu mwaka amaze ategeka uyu mulyango.

Icyakora, abanyamakuru benshi bari bahari ndetse n’abanyamakuru bahamagaye babinyujije ku mbuga za murandasi bari bashishikajwe no kumenya icyo EAC iriho ikora mu kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Kongo.

Umuyobozi wa EAC yashimangiye ko amahoro n’umutekano bikomeje kuba mu « umwanya wa mbere » mu kwagura umulyango wa EAC uherutse kwakira Kongo nk’umunyamuryango wa karindwi.

Umuyobozi wa EAC, yavuze ashimangira ko uyu mulyango ugamije kubaho mu mahoro. Yabwiye abanyamakuru ati : « Ntimuhagarike umutima kubera imvururu ziri mu burasirazuba bwa Kongo. Ikibazo kizarangira ».

Ukongera kwimirwano ya M23 hamwe n’ingabo za Kongo, byatumye umunyamuryango mushya wa EAC ugongana n’u Rwanda. Kinshasa yakomeje ivuga ko M23 ishyigikiwe n’u Rwanda. Ariko iki kirego Kigali yagihakanye yivuye inyuma, inshuro nyinshi.

Icyumweru gishize, Kongo yabujije RwandAir kugwa Kinshasa, Lubumbashi na Goma nkuko biri mumasezerano y’ubucuruzi y’ibihugu byombi.

Ariko Inama ishinzwe ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba (EABC), urwego rukuru rw’amashyirahamwe y’abikorera bo mu karere, rurashaka ko byihutirwa iki kibazo kiyi ndege gikemuka vuba.

Umuyobozi mukuru wa EABC, John Bosco Kalisa, yavuze ko ubucuruzi bumaze kugira ingaruka kubera itegeko Kongo yashyize ho ribuza indege za RwandAir kwerekeza muri Kongo.

Yavuze ko urwego rw’ubucuruzi rutabogamye muri iki kibazo, kangi rurabona ko ibirego bikunze gushinjwa u Rwanda « bidashingiye ku bimenyetso bifatika kandi bifite ishingiro ».

EABC, yavuze ko izageza iki kibazo ku bucuruzi muri Kongo ibinyujije mu kigo cyiswe ihuriro ry’inganda muri Kongo (FEC) kugira ngo bashake inzira zatuma ubucuruzi butangirika, biturutse ku bibazo bidafite aho buhuriye nabwo.

Umwanditsi : Manzi
97

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw