Nsabumukunzi yasabye kujya gutura muri Amerika nk’impunzi muri Kanama 2003, abona "green card" mu Ugushyingo 2007, nyuma asaba ubwenegihugu bwa Amerika mu 2009 no mu 2015. Mu nyandiko zose, yashyizeho umukono abeshya ko nta ruhare na ruto yigeze agira muri Jenoside, nk’uko abashinjacyaha babivuga. Ibyinshi yavuze cyanga yanditse asaba izo mpapuro, zari ibinyoma gusa.
Nsabumukunzi yafatiwe iwe mu rugo i Bridgehampton, maze yitaba urukiko rwa federal rwa Islip ku wa kane, aho yahakanye ibyaha aregwa. Yarekuwe by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate ya $250,000, ashyirwaho igihome cy’urugo n’igikoresho cya GPS kimukurikirana aho ari hose. Azakomeza gukora nk’umukozi wo mu busitani ku mucuruzi wamwishingiye aho Long Island.
Umushinjacyaha mukuru, John Durham, yatangaje mu rukikoavuga ko “Nsabumukunzi yabeshye incuro nyinshi agira ngo ahishe uruhare rwe mw’itsembabatutsi mu Rwanda.. "Mu myaka isaga makumyabiri, yarabeshyekugirango abone impapuro zimubesha muri Amerika, ndetse binatuma atinyuka, asaba ubwene gihugu. Yabaho neza ntacyo yikanga, mu gihe abo yagiriye nabi barengana, yabavukije ubuzima. Ariko ubu, kubera ubushishozi n’imbaraga by’itsinda ry’abaperereza n’abashinjacyaha bacu, agiye kubibazwa."
Umushinja cyaha mukuru yemeza ko, Nsabumukunzi yari afite umwanya wa politiki ku rwego rw’akarere mu 1994, ari Umujyanama wa Karere mu gace ka Kibirizi. Urukiko rwemeza ko Nsabumukunzi yakoresheje umwanya we mu kuyobora ibikorwa by’ubwicanyi, agatanga amabwiriza ku mitwe y’interahamwe ngo zijye kwica Abatutsi. Yashyizeho za bariyeri aho Abatutsi bafatirwaga bakicwa, kandi ngo nawe ubwe ari mubishe.
Hari ibirego bivuga ko Nsabumukunzi yohereje interahamwe, gushaka Abatutsi aho bihishaga, maze bakabicwa. Byongeye kandi, ngo yashishikarije Interahamwe gufata ku ngufu abagore b’Abatutsikazi.
Urukiko rwo mu Rwanda rwari rwaramukatiye igihano cy’ubwicanyi nk’umunyabyaha w’itsembabatututsi. Urubanza rwaburanywe adahari.
Naramuka ahamijwe ibi byaha, ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 30.