Ariko nshuti yanjye TWAGIRAMUNGU ; tega amatwi nkubwire abandi benshi twacyuye kandi urabizi neza :
a. FPR yacyuye impunzi zirenze 400.000 zari za Benako muri Tanzania ;
b. FPR yacyuye impunzi zirenze 250.000 zari mu Burundi
c. Wibuke ko government yawe yari iherekeje Perezida Bizimungu kubakirira kuri izo barriere ; Wowe sinzi aho wari wanyarukiye nkuko usanzwe unyaruka , ariko humura ntitubipfe natebyaga.
d. Guhera icyo gihe ; uhereye kuri ba Gen. RWARAKABIJE , ba SANKARA n’abandi baje ejo bundi nka Gen. MBERABAHIZI David na bagenzi be abo nabo FPR yarabacyuye.
e. FPR yacyuye abantu benshi nubu irabacyura kandi izakomeza ibacyure kandi izahora ibacyura ; kandi nawe ncuti yanjye nubyifuza FPR izongera igucyure.
Ndabizi uraza kwiyamira wishongora uti : “Cya gisaza RUTAREMARA cyavuze !!” Nshuti yanjye nshaje ku mubiri ariko mu mutwe no mu bitekerezo ndacyari umujene”
Bye bye…
Iyandikishe ujye ubasha kubona amakuru
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by nozatech.com