Afurika Dushaka

FPR N’UBUZIMA : Rutaremara Yasobanuriye Twagiramungu uko FPR-Inkotanyi yacyuye impunzi .

Tito Rutaremara akoresheje Twitter, yacyebuye Faustini Twagiramungu, wigiza nkana amwibutsa ukuntu Umulyango wa FPR-Inkotanyi, wafashije impuzi gutaha, zari zaraheze hanze kubera iyicwa nitotezwa ryaterwaga n’ishyaka rya sebukwe Kayibanda na Leta ye ni ya Habyarimana.

Tito yabanje kwibaza niba uyu musaza Twagiramungu ararota asetsa, cyangwa arasetsa ari maso. Tito ati aravuga ko FPR itacyuye impunzi, ati reka mbikwibutse :

1. FPR niyo yacyuye impunzi zahunze muri za 1959 ; niba twagiramungu atazizi, ati harimo jyewe Tito RUTAREMARA wawundi mwiganaga muri Saint André. Ati wibuke ko wakundaga agatabi ariko humura twese twaragakundaga, ntitubipfe !!!
2. FPR yacyuye impunzi zo muri 1963 na 1964 , Kayibanda amaze kumara Abatutsi abarokotse barahunze barimo ; nyakwigendera Dr. BIHOZOGARA , barimo n’umwana wari mutoya wahunze afite nk’imyaka 2 cyangwa 3, agahunguka ari Dr. Sezibera.
3. FPR yacyuye abahunze muri 1973 barimo : ba Dr. RWAMASIRABO , Genis POLISI n’abandi benshi.
4. FPR yacyuye abahunze muri 1982 barimo ba Col. KANYARENGWE n’abandi benshi
5. FPR yacyuye abahunze muri 1989-1990 barimo : ba Kajeguhakwa na Pastor BIZIMUNGU waje kuba President w’u Rwanda ; nabo twarabacyuye n’abandi benshi.
6. FPR yacyuye abanya-Mutara n’Abagogwe bahunze 90,muri icyo gihe twacyuye abantu benshi barimo Antoine MUGESERA na MUSARE
7. FPR yacyuye abantu bahunze muri 1991, barimo ba Colonel BISERUKA na Dr. RUDAKUBANA
8. FPR yacyuye abahunze muri 1993 barimo abahungaga Genocide yakorerwaga Abatutsi bari batuye mu BUGESERA niyakorerwaga abatutsi bari batuye muri KIBIRIRA ; abo bose twarabacyuye
9. Muri 1994 rero ; FPR yacyuye benshi bahunze muri 1994 : uwa mbere ni Wowe TWAGIRAMUNGU tukugira Prime Minister. Maze nshuti yanjye biza kukwinanirira !!
10. Harimo n’abandi benshi barimo nka Dr. RUTIJANWA ; nabo twarabacyuye


Faustini Twagiramungu, yumva urutoki rwe gusa !

Ariko nshuti yanjye TWAGIRAMUNGU ; tega amatwi nkubwire abandi benshi twacyuye kandi urabizi neza :
a. FPR yacyuye impunzi zirenze 400.000 zari za Benako muri Tanzania ;
b. FPR yacyuye impunzi zirenze 250.000 zari mu Burundi
c. Wibuke ko government yawe yari iherekeje Perezida Bizimungu kubakirira kuri izo barriere ; Wowe sinzi aho wari wanyarukiye nkuko usanzwe unyaruka , ariko humura ntitubipfe natebyaga.
d. Guhera icyo gihe ; uhereye kuri ba Gen. RWARAKABIJE , ba SANKARA n’abandi baje ejo bundi nka Gen. MBERABAHIZI David na bagenzi be abo nabo FPR yarabacyuye.
e. FPR yacyuye abantu benshi nubu irabacyura kandi izakomeza ibacyure kandi izahora ibacyura ; kandi nawe ncuti yanjye nubyifuza FPR izongera igucyure.

Ndabizi uraza kwiyamira wishongora uti : “Cya gisaza RUTAREMARA cyavuze !!” Nshuti yanjye nshaje ku mubiri ariko mu mutwe no mu bitekerezo ndacyari umujene”

Bye bye…

Umwanditsi : Manzi
99

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw