Afurika Dushaka

FRANCOPHONIE : Luwiza Mushikiwabo Arashaka kwongera kwitoza kuyobora Umulyango w’Ibihugu Bivuga .

Luwiza Mushikiwabo, umunyamabanga mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF), yagiranye ikiganiro na TV5, maze atangaza ko ashaka kongera kwitoresha ubwa kabiri kugirango yongere kuyobora uyu mulyango.

Luwiza Mushikiwabo, wigeze kuba Umukuru w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda, arashaka kongera kwiyamamariza gutorerwa gukomeza kuyobora Umulyango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF). Ibi yabivugiye mukiganiro yagiranye na TV5.

Luwiza Mushikiwabo ni umunyapolitiki wumunyarwanda. Uyu mwanya ashaka kwotozaho , awurimo kuva muri 2019, akaba ari Umunyamabanga mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga igifaransa.

Murayo matora ya mbere yagize inkunga y’Ubufaransa, igihugu gikomeye muruwo mulyango, ariko n’ibihugu bya Afrurika byari bimuri inyuma.

Nubu aremeza neza ko azabona inkunga ihagije, yibihugu bya mushyigikiye mbere, inkunga rusange y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, ndetse n’ibindi bihugu bigize uyu mulyango w’ibihugu bivuga igifaransa.

Umwanditsi : Manzi
92

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw