Amina Umuhoza ahagaze ku giti cy’ibitekerezo mu kigo yashinze kiri i Nyamirambo i Kigali
Amina Umuhoza yabwiye BBC ko yiga mu mashuri abanza ku Kimisagara i Kigali, yabonaga hari bagenzi be bava mu ishuri ntibagaruke, akazamenya ko batewe inda, bakava mu ishuri.
Ati : “Numvise bikomeye mbonye umwe mu bo mu muryango wacu bimubayeho afite imyaka micyeya, ni bwo navuze nti hoya, ngiye gushaka icyo nkora.”
Imibare y’abangavu baterwa inda batagejeje imyaka 18 mu Rwanda yavuye ku 17,337 mu mwaka wa 2017, igera ku 23,000 mu 2021 , nk’uko imibare ya leta ibyerekana.
Aba ni ababaruwe babyariye kwa muganga.
Imwe mu mpamvu abangavu benshi bagiterwa inda, ni ukutagira amakuru ahagije ku myororokere yabo, hamwe no kuba iki kiganiro kigitera ipfunwe imiryango myinshi.
Amina ati : “…twibanda mu kubaha amakuru ku buzima bw’imyororokere, twibanda ku biganiro bitajya bivugwaho cyane, nk’imihango.”
Amina avuga ko bigisha mu buryo butuma urubyiruko rwumva ingingo, nk’imihango y’umukobwa, rukayifata nk’ibintu bisanzwe.
Ati : “Kandi koko iki ntabwo cyakabaye ikiganiro imiryango ivugaho babanje gufunga amadirishya n’inzugi, iki gikwiye kuba ikiganiro cy’ubuzima busanzwe.”
Hari abazi ko iyo unyweye Paracetamol udatwita
Kuri iki kigo uhasanga urubyiruko rusoma ibitabo ku buzima bw’imyororokere, bakina imikino imwe n’imwe, banafata inyigisho nk’izo…byose bitangirwa ubuntu.
Amina avuga ko benshi mu rubyiruko ruza nta makuru ahagije rufite ku myororokere kuko iyi ari ingingo iwabo mu miryango myinshi bataganiraho.
Ati : “Usanga hari ababwiwe ngo iyo ufashe [ikinini cya] paracetamol umaze gukora imibonano mpuzabitsina ntabwo utwita.”
Umwe mu bana b’abakobwa bahugurirwa muri iki kigo avuga ko amaze kumenya amakuru menshi ajyanye n’ukwezi kwe kw’imihango, hamwe n’imyororokere, atari azi.
Mugenzi we w’ingimbi ati : “Nabonaga nka mushiki wanjye yagiye mu mihango, nkatangira kumuhunga wagira ngo ni indwara yarwaye, ariko ubu ntaho najya.”
Amina avuga ko ’Kigali Menstrution Station’ ikigo kitagamije mbere na mbere inyungu, kandi gitanga izi serivisi ku rubyiruko ku buntu.
Gusa gifite ibikorwa bimwe bibyara inyungu, nk’iduka ryacyo ricuruza imitako, n’ibikorwa byo guhugura byishyurwa n’abafatanyabikorwa ahatandukanye mu Rwanda.
Amina avuga ko bamaze guhugura abangavu n’ingimbi barenga 3,200, ndetse ko bafite ibitabo byitwa Iliza Comic Books bagurisha.
Zimwe mu mbogamizi bagihura nazo ni imyumvire y’ababyeyi bamwe itarahinduka.
Amina ati : “Hari ababyeyi baba batabyumva neza, akumva ko umwana we namara kumenya ayo makuru bizamushora mu ngeso mbi kandi turimo turazimurinda ahubwo.”
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw