IYI MINSI NI IMITINDI, YANTORANYIJE MU BANDI.
Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, usanzwe ari inzobere mu muco, n’umushakashatsi, n’ubuvanganzo n’amateka by’u Rwanda, ubusizi, ubuvanganzo, amateka n’umurage w’u Rwanda, adushangije umuvugo ugendanye n’iyi minsi yo kw’ibuka no kwiyubaka.
author Yanditswe na Manzi
    On Monday 7 April 2025
32 Nibo barebye iyinkuru

Twibuke twiyubaka

Iyi minsi ni imitindi,
Yantoranyije mu bandi,
Maze imbibamo agahinda,
Nzajye ndota buri gitondo,
Abo twatandukanye tubakunda

Gutabarwa kwanjye kurava he?
Ko ba bandi baraha cyane,
Bazikura umuzimu cyane,
Na wa mugara bawuzuye,
Ngo bongere badutsembe!

Baribeshya ni mwene Rwango,
Sinzongera gutega ijosi iryanjye
Ngo bacishemo imihoro n’ibisongo
Nzabasumira mfite ubukaka,
Mbakongezemo urwo rukundo,
Bohere iryo rondakoko

Amatama yanjye amaze gutoha,
Ngo nyategeze abo batindi
Bayahuremo inshyi zishyushye
Nicecekeye nk’uwaciwe,
Kandi nuje ubutarutinya!

Burya si buno bahu!
Nzakandagira ndibata cyane,
Abarwishigishiye barusome,
Basuhererwe nsusurutse,
Kuko ntsinbaraye ku bumuntu

Twibuke twiyubaka

Ikinyamakuru

Iyandikishe ujye ubasha kubona amakuru

Amakuru atandukanye

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by nozatech.com