Afurika Dushaka

Ikiganiro cya Minisitiri Biruta yerekeranye n’imyitwarire mishya ya MONUSCO

Guverinoma y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abahagarariye ibihugu byabo mu gihugu, ibagezaho ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo birimo imyitwarire y’ingabo zoherejweyo kubungabunga amahoro, MONUSCO.

U Rwanda na RDC rurashinja Kongo gushimuta abasirikare babiri barwo, mu gihe icyo gihugu cyo kivuga ko u Rwanda rushyigikiye umutwe wa M23.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yabonanye n’abahagarariye ibihug byabo mu Rwanda anabonana n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022.

Yababwiye ko ingabo za RDC zirimo gukorana na FDLR mu mugambi wo kuyifasha kugera hafi y’u Rwanda ngo ijye ihungabanya umutekano warwo.

Ati « tuzi ko abasirikare ba Kongo bafatanyije na FDLR, babahaye impuzankano, akaba ari bo bashyira imbere igihe barwana . Ariko tuzi ko gahunda ya FDLR ifite ari ukugira ngo bagere ku mupaka w’u Rwanda noneho babashe kujya bakora ibikorwa byabo by’iterabwoba mu Rwanda ».

Kuri ubu ingabo za Kongo ni za FDLR, ziravanze wagira ngo ni igisirikare kimwe, inama barazikora hamwe, bagakora gahunda hamwe y’ibyo bagiye gukora, kandi turabizi neza. Noneho Monusco, bagakoresha inshingano zayo ikaza gushyigikira kandi harimo ingabo zabicanyi.

Mu nshingano za MONUSCO harimo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yose ariko yo ngo yahisemo kurwanya M23 yonyine, ifatanyije n’ingabo za RDC.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko babonanye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakababwira icyo kibazo cyane cyane icy’ingabo za Loni (MONUSCO), aho ingabo zajyanyweyo zigiye kugarura umutekano mu burasirazuba bwa RDC no kurwanya iriya mirtwe yitwaza intwaro, zihitamo abo zirwanya ndetse zikagira n’abo zikorana na bo. Ibyo binyuranije n’inshingano za Loni.

Minisitiri Biruta yanahishuye ko abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bahawe ibibazo, babwirwa uko ibintu bimeze, igisigaye akaba ari bo bazareba icyo gukora.

Minisitiri Biruta, yerekanye za video zivuye miri Kongo zikoreshwa kwamamaza ingengabitekerezo y’itsembabwoko ikwizwakwizwa muri Kongo, zirimo abategetsi, n’abashinzwe umutekano nka umukuru w’abapolisi kuri Goma, bakavuga bati « dufate imipanga dutere u Rwanda, turufatanye na Kongo, ibyo bikaba ari ibintu bivugwa ku mugaragaro, bikajya mu mbuga nkoranyambaga. »

Kuri iki kibazo, Minisitiri Biruta yavuze ko biteye isoni kuba bikorwa ingabo za Loni zirebera nyamara ejobundi hagira ikiba bagatangira kuvuga ko batari babizi.

« Ntabwo tuzareka uwo ari we wese kurasa mu Rwanda igihe ashakiye, abanyarwanda bapfe, amazu, ibikorwaremezo bisenyuke, ubundi twicecekere, mu bihugu byanyu ibyo bigenda bite ? »

U Rwanda kandi rwasabye abahagarariye ibihugu byabo kumenya neza ko u Rwanda rufite inshingano zo kurinda abanyarwanda n’umutekano wabo bityo ko ibi niba bidahindutse, ntiruzakomeza kurebera gusa.

Umwanditsi : Manzi
89

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw