Afurika Dushaka

KAMERUNI : Gutunganya Ibishingwe byo Murugo : Kameruni Yakurikije Urugero rwo mu .

U Rwanda n’Igihugu gifite ibikoresho byo gushyiramo ibishingwe byo m’urugo bikoresha ikoranabuhanga, byageragejwe kuva mu Gushyingo 2021 n’abatuye umurwa mukuru wa Kigali. Ubu buryo bubereye imijyi yose yiki gihe ihura nubwiyongere bwabayituye.

Umuyobozi w’akarere ka Kigali, Pudence Rubingisa, yishimiye iki gikorwa kuko mu myaka 30 iri imbere, abatuye umujyi bazikuba kabiri. Niyo mpamvu « gucunga no gufata neza ibishingwe n’imyanda, bidusaba gukoresha ikoranabuhanga, cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi nko ku mashuri, ku bitaro no ku masoko ».

Ihame ryibikoresho byikonabuhanga

Umushinga ukoresha ibyo gushyiramo ibishingwe, ririmo ikoranabuhanga rituma bimenya kandi bikurikirane urwego rwimyanda aho rugeze, mugihe nyacyo. Ikirimo ibishingwe, gikoresha murandasi, ituma hamenyekana aho ibishingwe bigeze. Iyo rukuruzi rwohereza ibimenyetso ku rwego rwabashyira hamwe ibishingwe, bakamenya igihe cyo kubifata kurwego rwabo. Bakamenya igihe cyo kujyana ibishingwe aho ijugunywa cyanga mubikoresho ibishingwe bitunganyirizwa mo.

Ibikoresho bijya mo ibishingwe, bikoze mumabara atandukanye, bitewe n’ubwoko bw’ibishingwe : « icyatsi kibisi kigenewe ibishgwe bishobora kubora, ubururu bujya mo ibintu byose bishobora kongera gukorwa mo ibindi bintu nka plastiki, cyanga ibikoze mu mpapuro, naho ibyo ibara ry’ivu, biba bigenewe ibikoresho bya elegitoroniki ».
Twabibutsa kandi ko ibyo gushiramo imyanda bifite uko byumvikana naho imyanda yose ijya, bikoresheje ikoranabuhanga, bigatuma ubishinzwe akurikirana uko imyanda yose yifashe. Ibi byose bikoreshwa n’umurironkuba uruturutse ku mirasire yizuba.

Kameruni mw’ishuri ry’u Rwanda

Kuri Lacina Koné, Umuyobozi mukuru w’Ubunyamabanga bwa “Smart Africa”, ihuriro rya minisiteri 30 zo muri Afurika zishinzwe ikoranabuhanga, hamwe n’ikigo gishinzwe iterambere muri Noruveje (NORAD), yatangije uyu mushinga ku bufatanye na Minisiteri y’ikoranabuhanga n’udushya mu Rwanda (MINICT) ) hamwe n’ikigo gishinzwe amakuru y’u Rwanda (RISA), « uyu mushinga w’icyitegererezo uzaba uwambere, mbere yuko tugeza iyi gahunda muri Afurika yose mu rwego rwa Smart Africa Alliance ».

Ni muri urwo rwego rero Minisitiri w’imiturire n’iterambere ry’imijyi ya Kameruni (Minhdu), Célestine Ketcha Courtès, yayoboye ubutumwa bw’ubushakashatsi i Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, kuva ku ya 1 kugeza ku ya 6 Kanama 2022. Intego yiyemeje n’ « uguhuza uburyo bw’u Rwanda mu micungire y’ibishingwe yo mu mijyi hagamijwe kwigana umushinga wo mu Rwanda, kuwishyira mubikorwa, no kunoza isuku mu midugudu ya Kameruni". Kubera iyo mpamvu, Courtès yari mu itsinda ry’abayobozi b’imijyi ya Yaoundé na Douala, hamwe n’amakomine y’akarere ka Yaoundé I naYaoundé IV, na Douala III na Douala V.

Umwanditsi : Manzi
96

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw