Adolphe Muzito, n’ikirangantego cye cy’isake, aramutse ateye u Rwanda yaribwa n’ibisiga !
Adolphe Muzito, mubuhanga bwe bwa politiki, yemeza ko Kongo izagira amahoro nitera u Rwanda ikarwiyomekaho
Muzito ararega u Rwanda kuba ingabo zarwo zarinjiye muri Kongo, zigafata ibice bimwe muri Kivu ya Ruguru zikoresheje umutwe witerabwoba, witwaje intwaro wa M23, rwahaye ibikoresho by’intambara, n’abantu bo kuwurwanirira.
Arashaka ko abanyekongo bareka gutakambira amahanga ahubwo bakarwana barengera inyungu zabo.
Mbere yo gutekereza gutera u Rwanda, no kwiterereza ingabo zarwo, Muzito yiyibagije ko,n’udutsiko twitwaje intwaro turi mu bice byinshi bya Kongo, nta nakamwe ingabo za KOngo zigeze zirwanya ngo bagatsinde. Ataruko zitabishoboye ariko aruko ntangabo zirimo.
Ibyo Muzito avuga n’ukwirarira gusa no gushaka kwikundisha abaturage, ntabwo yatinyuka gutera u Rwanda.
Ninka wamugabo ushaka kurwanya uwo adashoboye kunesha, ariko akihandagaza atabaza ati :
« nimumfate ntamwica ! »
Yakomeje avuga ko n’igihe Perezida Tshisekedi yashiraga amanga avuga amagambo akomeye ku Rwanda abayobozi bakomeye ku Isi batamuteye akanyabugabo.
Ati “Yavuze n’ijwi rirenga ni ikintu cyo gushima, ariko ntibihagije. Agomba kwitegura intambara.”
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Congo muri iki cyumweru bahuriye i New York baganira ku bibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo babifashijwemo na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa.
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw