Afurika Dushaka

KONGO-KINSHASA : Nigisebo Kongo yihakana abanyekongo bahungiye mu Rwanda

Impuguke mu mateka, ziravuga ko bitumvikana kubona Kongo yihakana abaturage bayo bahungiye mu Rwanda, ahubwo ikabita abanyarwanda kandi hari amateka adashobora gusibangana agaragaza neza ko ari abaturage ba Kongo.

Kuva mu 1996 u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo zigera ku bihumbi 80, ni ukuvuga ko izi mpunzi zimaze imyaka isaga 25 zihungiye mu Rwanda. Kandi kuva m’Ugushyingo 2022, buri munsi haza impunzi zivuye muri kongo zirenze 100 zihunga imirwano, urugomo, ubusambo, nibindi bibi byinshi abaturage bahura nabyo.

Iyi mibare nireba impunzi zanditse. Ariko hari nizindi mpunzi zinjira mu Rwanda zitiyandikishije.

Abategetsi ba Kongo, bakunze kwihunza ikibazo cy’impunzi z’abanyekongo ziri mu Rwanda. Mu minsi ishize minisitiri w’amashuri makuru na Kaminuza, Muhindo Nzangi yarihanukiriye avuga ko nta munyekongo wava muri icyo gihugu ngo ahungire mu Rwanda.

Nubwo bimeze bityo ariko kuva tariki 13 z’ukwezi kwa 11 umwaka ushize kugeza tariki 13 z’uku kwezi impunzi z’Abanyekongo 2 798 zambutse umupaka ziza mu Rwanda.

Kuva kandi mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize u Rwanda rwakira buri munsi Abanyekongo barenga 100 basaba ubuhungiro mu Rwanda.

Nko ku itariki 13 z’uku kwezi honyine u Rwanda rwakiriye impunzi 106 ziturutse muri RDC.

Iyo uganiriye n’impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda zivuga ko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Kongo, ibitero bagiye bagabwaho n’umutwe w’iterabwoba kandi ufite ingengabitekerezo yitsemba batutsi wa FDRL byatumye bava mu byabo bagahungira mu Rwanda.

Indi mpamvu nayo ikomeye, nurugomo rukomeye rwingabo za Kongo n’abandi bashinzwe umutekano, zambura abaturage, zikabica, zigafata abagore kumbaraga, aho kubarindira umutekano wabo.

Nyinshi mu mpunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi zirimo Kiziba muri Karongi, Kigeme muri Nyamagabe, Mugombwa muri Gisagara, Nyabiheke ya Gatsibo na Mahama muri Kirehe.

Kuva muri 2005 kugeza ubu impunzi z’Abanyekongo 22,078 zafashijwe na Leta y’u Rwanda kubona ibindi bihugu bizakira birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Denmark, u Buhorandi, Norway, u Bufaransa, Finland, Australia na Canada.

Umwanditsi : Manzi
44

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw