Afurika Dushaka

KONGO - RWANDA : Iterana Ry’Itsinda Kongo-Rwanda Ryasubitswe Nyuma y’Urupfu rwa Eduardo Dos .

Nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari Perezida Edourdo Dos Santos, imirimo y’Itsinda Kongo-Rwanda ryali riteganijwe guhura itariki 12 Nyakanga, muri Luanda, umurwa mukuru wa Angola yimuriwe ku cyumweru cya nyuma cya Nyakanga, kubera icyunamo cya Santos.

Kubera urupfu rw’uwahoze ari umutegetsi wa Angola, waguye muri Espanye kuri itariki 9 Nyakanga ry’uwahoze ari Perezida wa Angola, José Eduardo Dos Santos. Muri Angola hateganijwe icyunamo cy’iminsi irindwi, iterana ryiri tsinda ryasubitswe, rikazaba mucyumweru cyanyuma cya Nyakanga.

MuriKongo, bagize bagize umunsi umwe wo kunamira Dos Santos, kubera umubano mwiza ibihugu byombi byagiranye.

Komisiyo nini ihuriweho na DRC n’u Rwanda ni umwe mu myanzuro nyamukuru y’inama y’ibihugu bitatu bya DRC-Rwanda-Angola yateranye ku ya 6 Nyakanga i Luanda kugira ngo ikemure ikibazo kiri hagati ya Kinshasa na Kigali. Bizemerera gukurura inzira yo kugarura ikizere hagati y’ibihugu byombi.

Byongeye kandi, intumwa z’ibihugu byombi zagombaga gusuzuma uburyo bwo gukora igishushanyo mbonera cyaturutse ku mpande eshatu za Luanda.

Umwanditsi : Manzi
95

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw