KONGO - UGANDA : Abasirikare ba Uganda bazakomeza gufasha aba Kongo kurwanya ADF
Igisirikare cya Uganda cyitabajwe n’igihugu cya Kongo, cyatangiye ku ya 30 Ugushyingo 2021, cyongerewe iminsi kuko imirwao uretse ko ikiri yose, ahubwo yariyongereye.
author Yanditswe na Manzi
    On vendredi 3 juin 2022
56 Nibo barebye iyinkuru

Mu burasirazuba bwa DRC, igihe cy’amasezerano y’abasirikare ba Uganda bari kumara muri Kongo bafasha abasirikare baho yararangiye mumpera zuku kwezi. Ariko ayo masezerano ibihugu byombi byayasubiyemo ndetse bongera iminsi ingabo za Uganda zigomba kumara muri Kongo.

Kongo na Uganda, basanze ko ibyo bagombaga gukora byo kurwanya ADF, ntibirarangira kuko indwanyi za ADF ziracyahari ndetse zarushije kwica no kugira nabi. Kuva muri Mutarama 2021 kugeza muri mutarama 2022, abantu bishwe bikubye inchuro ebyili. Muri uyu mwaka tuvuze, abantu bawupfuye mo barenga 1.300.

Kinshasa na Kampala bafite umugambi wo gushaka guhagarika ADF, no kuyica rwose mukarere. Kugirango bagaragaze ubufatanye n’ubwumvikane bwiza, ingabo zombi zasangiye ibikorwa bya siporo mumihanda ya Fort Port.

Igikorwa cyo gukomeza aya masezererano mashya yashyizweho umukono n’uhagararariye Kongo hamwe nuhagarariye u Rwanda, ku wa gatatu tariki ya 1 Kamena mu mujyi wa Fort Port wa Uganda mu majyepfo y’iburengerazuba.

Ikinyamakuru

Iyandikishe ujye ubasha kubona amakuru

Amakuru atandukanye

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by nozatech.com