Afurika Dushaka

KONGO - UGANDA : Abasirikare ba Uganda bazakomeza gufasha aba Kongo kurwanya .

Igisirikare cya Uganda cyitabajwe n’igihugu cya Kongo, cyatangiye ku ya 30 Ugushyingo 2021, cyongerewe iminsi kuko imirwao uretse ko ikiri yose, ahubwo yariyongereye.

Mu burasirazuba bwa DRC, igihe cy’amasezerano y’abasirikare ba Uganda bari kumara muri Kongo bafasha abasirikare baho yararangiye mumpera zuku kwezi. Ariko ayo masezerano ibihugu byombi byayasubiyemo ndetse bongera iminsi ingabo za Uganda zigomba kumara muri Kongo.

Kongo na Uganda, basanze ko ibyo bagombaga gukora byo kurwanya ADF, ntibirarangira kuko indwanyi za ADF ziracyahari ndetse zarushije kwica no kugira nabi. Kuva muri Mutarama 2021 kugeza muri mutarama 2022, abantu bishwe bikubye inchuro ebyili. Muri uyu mwaka tuvuze, abantu bawupfuye mo barenga 1.300.

Kinshasa na Kampala bafite umugambi wo gushaka guhagarika ADF, no kuyica rwose mukarere. Kugirango bagaragaze ubufatanye n’ubwumvikane bwiza, ingabo zombi zasangiye ibikorwa bya siporo mumihanda ya Fort Port.

Igikorwa cyo gukomeza aya masezererano mashya yashyizweho umukono n’uhagararariye Kongo hamwe nuhagarariye u Rwanda, ku wa gatatu tariki ya 1 Kamena mu mujyi wa Fort Port wa Uganda mu majyepfo y’iburengerazuba.

Umwanditsi : Manzi
95

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw