Afurika Dushaka

KWITA IZINA : Igikomangoma Karoli wo m’Ubwongereza Yise Umwana w’Ingi Izina ry’Irigenurano

Igikomangoma Karoli yavuze ko byamukoze k’umutima kuba bamutumiye m’umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi. Iyo yise izina, n’ingagi yigitsina gabo maze yaheye izina rya « Ubwuzuzanye » ashaka kuvuga ko kuriyi si ibintu byose ari magirirane.

Igikomangoma Karoli, ufite imyaka 73, yatumiwe na RDB, m’umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi baba bavutse m’umwaka ushize. Iyo yise izina n’ingagi y’ingabo imaze amezi ane ivutse. Yavuze ko yishimiye kuza muri bene uyu muhango, kuko Kwita Izina, bihuza umulyango bigahuza incuti bigakomeza umuco n’amateka.

Karoli ati « Izina namwise ni Ubwuzuzanye, bivuze ko ibidukije byose, natwe turimo, byose bigomba kuzuzanya, ntakibangamiye ikindi. Ati bitabaye ibyo, hari ibiremwa byinshi bizazima hano kwisi bikazabura burundu kandi byari bifite agaciro.

Mbere mu ijambo rye, Karoli yibukije uruzinduko rwo yagize mu Rwanda muri Kamena, avuga ko byamushimishije cyane kumenya byinshi bikorwa mu Rwanda byerekeranye no kubungabunga ibidukikije.


Igikomangoma Karoli,yavuze kubyerekeye kwagura aho Ingagi zituye ati ibi bizatuma ingagi ziisanzura zikumva ziri iwazo kandi biranazifasha kwiyongera.

Ubwuzuzanye yari imwe mu bana 20 b’ingagi biswe izina. Yavukiye mu Karere ka Kinigi, ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Uyu muhango ngarukamwaka watangiye kuva mu 2005, kandi n’umuhango ukomoka mu migenzo n’umuco wa kinyarwanda wo kwita izina umwana wese wavutse, maze bagatumira umulyango n’incuti bakita umwana izina.


Igikomangoma Karoli n’umugore we Kamila, yaraherutse gusura u Rwanda muri Kamena igihe yari aserukiye Umwamikazi Elizabeti, munama ya CHOGM. 

Umwanditsi : Manzi
96

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw