Afurika Dushaka

LETA Y’U RWANDA YAHAGARITSE UMUGENDERANO NA LETA Y’’U BUBILIGI

Kuruyu wa mbere, Leta y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wose ibihugu byombi byari bifitanye kandi isaba ko abahagarariye Leta y’u Bubirigi bava mu Rwanda bitarenze amasaha 48 nkuko amategeko mpuzamahanga abiteganya. U Rwanda rwishingiye kuzarinda umutungo wa Leta y’u Bubirigi iri mu Rwanda.

U Rwanda ruravuga ko rwafashe iki cyemezo rumaze gusuzuma m’uburyo bwose butandukanye imyitwarire y’u Bubirigi kuva cyera kugeza ubu, n’ingaruka zabwo zitesha agaciro u Rwanda, kuva m’ubukoloni kugeza nubu. Icyabaye imbarutso, yicyi cyemezo, n’ukuntu u Bubirigi bwitwaye mumakimbirane ari muri Kongo, kandi bigaragara ko ari u Bubirigi nyirabayazana mu mateka mabi muri Kongo no m’u Rwanda.

Kubyerekeye Kongo, n’amafuti ahabera, u Bubiligi bwirengagije impamvu nyakuri ziyatera, ahubwo buhitamo gufata uruhande mu makimbirane arimo, bukabangamira u Rwanda, burugereka ho ibibazo Kongo yitera. Igitangaje nuko u Bubirigi bwihaye kwamamaza mu bindi bihugu, ibinyoma bubeshyera u Rwanda, kugirango ibyemezo bibi, bifatirwe u Rwanda. Kandi ibi byemezo, ntcyo bishingiyeho cy’ukuri, uretse guhungabanya u Rwanda, kandi bikaba byazagira ingaruka mbi mu karere kose.

Umukuru w’igihugu, Kagame yavuze ko u Bubiligi ari nyirabayazana wa byinshi mu bibazo u Rwanda rwaciyemo muriyi myaka yose yashize, ariko rwashoboye kubyikuramo.

Kagame, ejo, yabwiye abaturage bari baje kumureba, ko “U Bubiligi bwishe u Rwanda, bwica Abanyarwanda, kuva muraya mateka arenze imyaka 30 gusa. Bwabikoze inshuro nyinyi, kuburyo n’abatapfuye bukongera bukabica. Twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu ngubu.”

Perezida Kagame yavuze ko Ababiligi bagaragaje ko bakomeje gushaka gusubiza u Rwanda mu mateka mabi batumye runyuramo.

Abwira abari Bahari ko Abanyarwanda bihagije kandi biteguye guhangana n’umuntu uwo ari we wese.

Umwanditsi : Manzi
99

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw