Byatwaye imyaka 17 yiperereza ryubucamanza kugirango barebe uruhare rw’ingabo zabafaransa, ziregwa ko zaba zaratereranye abatutsi b’Ibisesero igihe hari itsembabatutsi muri 1994. Uretse kubatererana ahubwo banatumye interahamwe n’abasirikare bamenya aho bihishe baza kubamara.
Muri urubanza, amashyaka mbonezamubano, amashyirahamwe Survie na Ibuka, ihuriro mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu n’abarokotse batandatu, bashinje ingabo z’Ubufaransa « ubufatanyacyaha mw’itsembabatutsi ».
Mu cyemezo cyabo cyo ku ya 1 Nzeri, kuri uyu wa gatatu amakuru aturuka hafi y’uru rubanza, abacamanza b’Ubufaransa basobanura ko nta kigaragaza ko ingabo z’ubufaransa « bidashoboka ko » uruhare rw’ingabo z’Abafaransa zaba zaragize uruhare mu bikorwa byo guhohotera byakorewe mu nkambi z’impunzi . Ntaho bigaragara ko zagize "ubufatanyacyaha mu mfashanyo cyangwa ubufasha ku ngabo za tsembaga abatutsi", cyangwa ngo zibe zaragize « ubufatanyacyaha mu kwifata" ntizitabare.
Icyi cyemezo cy’urukiko ntawe cyatunguye.
Ukurikije umugambi w’ingabo zabafaransa ziswe « Opération Turquoise », icyi cyemezo cy’urukiko ntawe cyatunguye. Muri uru rubanza rukomeye, rukaba rugaragaza impaka zishingiye ku mateka ku ntego z’ubutumwa bwa Turquoise, zoherejwe mu Rwanda mu nshingano z’umuryango w’abibumbye zo guhagarika itsembabwoko ry’abatutsi. Ubushinjacyaha bwari bwabisabye muri Gicurasi 2021. Bwemeza ko nta n’umwe mu basirikare bakuru basanganye icyaha cyanga uruhare byatuma aregwa m’urukiko kugeza mu gihe iperereza ryarangiye mu 2018. Ntakirego na kimwe cyabotse ku ngabo zabafaransa cyerekeranye nibyabaye mu Bisesero.
Ikirego kirega ingabo zabafaransa, cy’amashyaka mbonezamubano cyatangiye mu 2005. Amashyirahamwe Survie na Ibuka, ihuriro mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu n’abantu batandatu barokotse Bisesero, bashinje abo basirikare ba Operation Turquoise kuba baratereranye nkana abasivili b’abatutsi bahungiye ku misozi. ya Bisesero, mu burengerazuba bw’u Rwanda, nk’uko bivugwa n’amashyaka ya gisivili, babarega ko bafashije abicanyi gukora ubwicanyi bw’abatutsi babarirwa mu magana hagati ya 27 na 30 Kamena 1994.
Raporo ya Duclert
Loni ivuga ko ubwo bwicanyi bwahitanye mu Rwanda abantu barenga milioni imwe hagati ya Mata na Nyakanga 1994, cyane cyane mu baturage bake b’Abatutsi .
Mu ntangiriro za Kamena, umwe mu bacamanza bashinzwe iperereza wari ushinzwe dosiye yari yategetse ko hiyongeraho dosiye y’incamake ya raporo ya Duclert yasohotse muri Werurwe 2021, yerekanaga cyane cyane ku « gutsindwa gukabije » kw’Ubufaransa mu gihe cy’ ubwicanyi bwa Bisesero.
Kuri uyu wa kane, amashyaka menshi ya gisivili, harimo n’amashyirahamwe Survie, LDH, FIDH yajuririye isezererwa rusange. Mu banyamuryango ba Survie, ivuga ko ishaka "kurwanya guhakana ubutabera", umushakashatsi François Graner ni umwe mu banditsi b’igitabo cyitwa Leta y’Ubufaransa n’itsembabatutsi mu Rwanda. Inzego z’ubutasi zaravuze ziti : “Nubwo nta tegeko ryo gutsemabatutsi ryatanzwe n’abayobozi b’Abafaransa, kuba baratereranye nkana Abatutsi ba Bisesero igihe bari bazi ko ari abasivili bari mu kaga gakomeye –ibi byerekana icyaha cyo gutererana abari bakwiye gutabara cyane hagati ya 27 na 30 kamena 1994 - byerekana, mubyukuri, ko ubutabera bwagombye gutangwa nta akarengane. »
Yakomeje agira ati : “Icyakora, abacamanza basa n’abiyemeje kutagira icyo bashaka kugirango batagira icyo bazabona. Niyo mpamvu bavuze ko nta rubanza rukwiye kuba. Ibi biratuma natwe dushaka gutanga ibitekerezo byabacitse ku icumu, kuko tugomba kubahiriza abahohotewe bacitse kw’icumi. Ubu bwubahirize, biragaragara ko abacamanza batigeze babugaragaza. Ahubwo berekana gusa ko bubahiriza cyane abasirikare b’Abafaransa - na cyane cyane abategetsi b’Abafaransa - kuruta abazize itsembabatutsi. »
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw