Afurika Dushaka

RUSESABAGINA : UMULYANGO WE WATSINZWE M’URUKIKO RWA AMERIKA

Ku wa mbere Mutarama, umucamanza wa leta ya Amerika yavuze ko ikirego cyatanzwe n’umuryango wa Paul Rusesabagina ntashingiro gifite kubyo cyavuze ko yashimuswe n’u Rwanda kandi ko yakorewe iyicarubozo n’abayobozi b’u Rwanda.

Umuryango wa Paul Rusesabagina wareze abategetsi b’u Rwanda m’urukiko rukuru rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika,unasaba ko wahabwa miliyoni 400 z’amadolari ngo kuko bahohoteye Rusesababagina agafatwa kandi akichwa rubozo.

Rusesabagina, umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba FLN / MRCD, yatawe muri yombi mu 2020 ubwo yinjiraga ku bushake bwe mu ndege yarigiye mu Rwanda we azi ko imujyanye I Burundi kujya kugambana nabategetsi baho, no gusura abayoboke be.

Yisanze ari I Kigali aho yashakishwaga kubera ibyo we nabayoboke be bakoze iterabwoba muri Nyungwe, bica abantu, bakomeretsa abandi , bagatwika imodoka no gusahura imitungo yabaturage.

Ibi byose byatumye we nabayoboke be batabwa muri yombi bagafungwa.

Umutwe we w’iterabwoba wari inyuma y’ibitero bya 2018 na 2019 mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda, aho byibuze abaturage 9 bahasize ubuzima, abandi barakomereka ndetse n’imitungo myinshi irasenywa cyangwa irasahurwa.

Rusesabagina n’abandi 20 bagize umutwe w’iterabwoba batawe muri yombi bakatirwa n’Urukiko Rukuru rw’ibyaha byambukiranya imipaka (HCCICC) maze bakatirwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri 25.

Twabibutsa ko abo baterabwoba 20, muri bo harimo abavugizi babiri b’uyu mutwe witerabwoba, kandi bose bemeje ko Rusesabagina ari umuyobozi wabo kandi niwe wahaga amabwiriza.


Hano ni i Buruseli, Rusesabagina araha amabwiriza abayoboke be kugira ngo bazajye gukora iterabwoba mu Rwanda, habe umutekano muke, bahungabanye abaturage maze bazafate ubutegetsi.

Umuryango wa Rusesabagina watanze ikirego mu nkiko za Amerika wemeza ko yashimuswe kandi akorerwa iyicarubozo. We n’umulyango we bahoraga basaba ko yarekurwa bitwaje ko atuye muri Amerika, cyanga ngo afite ubwenegihugu bw’Ububiligi. Ariko ibi n’amatakirangoyi kuko gutura ahantu, naho haba hakomeye hate, cyanga kugira ubwenegihugu, ntibiguha uburenganzira bwo gukora icyaha, icyaricyo cyose.

Ugomba kuba ufite ubwenge buke kugirango witwaze bene izo mpamvu n’ingingo kugirango wizere ko bizamuha uburyo bwo gukora icyo ashaka cyose. Twabibutsa ko umuryango we n’umushinga we ariyo Fondation asabisha amafaranga, bakoresheje uburyo bwose bwo kwiyegereza abanyapolitiki b’abanyamerika hamwe n’abanyapolitiki b’ababiligi kugira ngo bashyire ho igitutu Leta y’u Rwanda kugira ngo barekure Rusesabagina.

Basanze iyi Leta idakangwa n’ibiguruka.

Aba banyapolitiki n’ubuhanga bwabo, ntibanibutse gusabira izindi mfungwa makumyabiri zisangiye icyaha na shebuja Rusesabagina, kugirango nazo zifungurwa. Ntanubwo bibutse imiryango yishwe, cyanga yakomeretse, amwe n’ibintu byambuwe n’abantu ba Rusesabagina kumabwiriza ye ! Basabiraga gusa Rusesabagina gufungurwa batitaye kubindi ningaruka zabyo.

Umucamanza w’ Amerika, Richard J. Leon, mu gitekerezo cy’impapuro 15 zatanzwe ku ya 23 Mutarama, yasanze nta gushidikanya, ko ingingo zatanzwe n’abunganira umuryango wa Rusesabagina, nta shingiro zifite na busa.
.
Abunganira Rusesabagina bavuze babeshya ko ibyo Rusesabagina yemeye mu rukiko, yabivuze bitewe n’iyicarubozo yagiriwe igihe yafatwaga.

Rusesabagina, wari umuyobozi wa politiki muri FLN, yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Kigali kuba yarashinze umutwe w’iterabwoba no gukora ibikorwa by’iterabwoba, maze akatirwa igifungo cy’imyaka 25.

Uburyo Paul Rusesabagina yafashwe mo, n’umwuga Abanyamerika bakoresha kenshi iyo bashaka abagizi ba nabi aho bihishe, mu mahanga.


Ubutabera bw’Ububiligi bwari buherutse gufata pirate wo muri Somaliya wari warafashe bugwate mu nyanja ya Somaliya, ubwato bw’ababiligi, nuwabuyoboraga. Baje kuburekura ababirigi batanze amadolari. Ababirigi bakoresheje uburyo u Rwanda rwakoze, kugirango bazane uwo musomali i Buruseli, barahamufatira.

Bimwe mubyaha biregwa Rusesabagina n‘abantu be.

Ku ya 15 Ukuboza 2018, nko mu birometero umunani uvuye mw’ishyamba rya Nyungwe, imodoka itwara abantu ya Alpha Express yagabweho igitero na FLN, ishami rya gisirikare ry’ihuriro rya MRCD rya Paul Rusesabagina. Abarwanyi ba Rusesabagina bari barashyizeho bariyeri mu ishyamba.

Abo barwanyi bateye kandi indi modoka itwara abagenzi yari ifitwe na Omega Express, yerekeza i Rusizi kuva Kigali. Yatwitswe kandi abantu icyenda biciwe aho, umwe apfa nyuma azize ibikomere.

Ibyabereye i Nyungwe mu karere ka Nyamagabe ni kimwe mu bitero bya FLN, byibasiye na Nyabimata mu karere ka Gisagara, no mu karere ka Rusizi.

Perezida Bush yahaye igihembo Paul Rusesabagina atarabanje gukora ubushakashatsi buhagije bwerekeranye n’imiterere ye nibyo yakoze nyakuri muri Hôtel Mille Collines. Yamuhaye umudari wishimwe, ashingiye gusa kuri firime "Hotel Rwanda" n’ubutwari Hollywood yashushanyije ikurikira uko filmi iteye, no mugihe yakiniwe mo. Bidafite aho bihuriye n’ubuzima n’amatwara ya Rusesabagina.

Amerika yari ikwiye kwitegereza neza inkunga ihabwa Fondasiyo Paul Rusesabagina, nicyo ikoreshwa. Rusesabagina yayitangiye avuga ko ariyo gufashaga impfubyi zasigaye itsembabatutsi rirangiye. Ariko nta mpfubyi zigeze zifashwa. Ahubwo amafaranga yamuvagaho, yarayo gufasha interahamwe zakoze itsembabatutsi, zahunze, kandi akazifasha aziha uburyo bwo kugaruka gutera u Rwanda no kwica abasigaye.

Umwanditsi : Manzi
96

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw