Afurika Dushaka

RWANDA : Amahugurwa Yerekeye Gutunga no Gucunga Intwaro Ntoya

I Rwamagana kuri uyu wa Mbere habereye amahugurwa ya Polisi y’u Rwanda ifatanije n’ibigo by’Umuryango w’Abibumbye gikorera muri aka karere gishinzwe imicungire y’imbunda ntoya n’amasasu (RECSA), n’Ikigo gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR).

Aya mahugurwa ajyanye n’amabwiriza y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), arebana no gucunga intwaro, gusezererwa mu gisirikari no gusubizwa mu buzima busanzwe, yafunguwe ku mugaragaro kwitariki 11 Nyakanga.

Aya mahugurwa azamara iminsi itanu, yitabiriwe n’abapolisi n’abayobozi 18 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika ari byo, u Burundi, Santrafurika, Kongo Kinshasa, Etiopiya, Sudani, Sudani y’Epfo, Uganda n’u Rwanda.

Abakurikiye amahugurwa bahuriye i Rwamagana mw’ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS-Gishari). Watangijwe n’Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, wari kumwe n’ umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RECSA, Lt. Gen Badreldin Elamin Abdelgadir hamwe n’uhagarariye Komisiyo ya AU, Christophe Kayoshe.

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa, DIGP Namuhoranye, yavuze ko ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’amasasu, ari byo ntandaro y’amakimbirane, no guhungabana k’umutekano w’ibihugu.

Yagize ati « Iterambere rirambye ntirishobora kugerwaho mu gihe nta mahoro n’umutekano. Bumwe mu buryo bwo kubishimangira ni ugukumira no kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto, ryagaragaye ko rikomeje kuba intandaro y’amakimbirane, umutekano mucye, iterabwoba, ubujura bw’ amatungo n’ibindi byaha bigaragara mu karere.

« Mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro, RECSA yafashe ingamba zitandukanye zirimo amahugurwa ajyanye no kwambura intwaro, Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (DDR), no kunoza imicungire y’imbunda nto n’amasasu. »

DIGP Namuhoranye yasobanuye ko mu gushyigikira izi ngamba, Polisi y’u Rwanda yateganyije mu kigo cyayo cy’amahugurwa (PTS Gishari), ahagenewe kubakwa ikigo cyihariye cy’amahugurwa ku mbunda nto n’intwaro zoroheje, kandi yizeza ko icyo kigo kizafasha mu kongera ubushobozi mu bihugu bigize uyu muryango, binyuze mu mahugurwa ahoraho.


Abaje muraya mahugurwa

Lt. Gen. Badreldin Elamin Abdelgadir yavuze ko iki kigo cyashyizeho umurongo mwiza ngenderwaho ku bijyanye no kwambura intwaro, mu guharanira ko bikorwa mu buryo busobanutse.

Yagize ati « Amahano aterwa no gukwirakwizwa kw’intwaro nto mu bihugu byacu akomeje guteza impungenge zikomeye. Ihohoterwa rikorwa hakoreshejwe intwaro rikomeje kugaragara cyane mu makuru ya buri munsi. N’ubwo imiterere n’ibihe bishobora gutandukana, imibare y’abahatakariza ubuzima yagiye yiyongera. »

Christophe Kayoshe yavuze ko ayo mahugurwa azagaragariza abayitabiriye, uburyo gucunga nabi imbunda n’amasasu, byagiye bigira ingaruka zikomeye ku burenganzira bwa muntu n’ibikorwa remezo.

Yagize ati « Imicungire mibi y’imbunda n’amasasu ituma bikwirakwira bityo, bisaba kugenzura neza no kugena uko imbunda zikurikiranwa cyane cyane nyuma yo gusubizwa mu buzima busanzwe, mu rwego rwo gukumira ko intwaro zigera mu maboko y’abatemerewe kuzikoresha n’abo mu mitwe y’iterabwoba.

« Ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’intwaro nto kirakomeye ku makimbirane yo ku mugabane wacu aho imitwe y’iterabwoba yagiye ibona intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. »

Yasoje avuga ko hashyizweho uburyo bwo gufasha ibihugu bigize uyu muryango bihura n’ibibazo bituruka ku ikwirakwizwa ry’intwaro mu gushyigikira ubushobozi bw’imicungire y’intwaro n’amasasu, no guharanira ko ibihugu byo mu karere byagira ubushobozi bwo gucunga intwaro, asaba ko hakongerwa imbaraga n’uburyo buhuriweho muri ibyo bihugu no mu nzego zishinzwe umutekano, mu kurwanya ko abo mu mitwe y’iterabwoba babasha kubona intwaro.

Umwanditsi : Manzi
91

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw