Afurika Dushaka

RWANDA : Jeraridi Gohou Yasobanuye Impamvu Yaje Gutera Umupira mu Rwanda.

Jeraridi Gohou Bi Goua, rutahizamu mushya w’Amavubi, yakinnye ku wa gatanu ushize mu mukino wa gicuti mpuzamahanga wa Gineya ya Ekwatoriya (0-0). Gaoua yasobanuriye umunyamakuru Patiriki Guitey impamvu zo guhitamo kwe nicyifuzo afitanye nabanyarwanda.

Jeraridi, nyuma yo kugaruka muri Turukiya uvuye i Kazaqistan hamwe na FC Aktobe. Wasobanura ute uku kugaruka kwawe ?

Nasubiye muri Qazaqistan nyuma y’urundi ruzinduko muri Turukiya kuko nagize ibibazo bijyanye nuko ntahabwa umushahara wanjye. Ubuyobozi bw’ikipe yanjye yahoze yabigize ikibazo bituma ntanga ikirego ku biro bya FIFA. Nakoze umwaka urenga umwe ndakina. FC Aktobe yampaye amahirwe yo gukina, nicyo cyangaruye.

Watsinze ibitego 4 mu mikino 8 muriyi shampiyona, ni izihe ntego zawe nk’umuntu ufite imyaka 33 ?

Ndacya meze neza kandi nzi ko ngifite imyaka 5 ndetse 6 yo gutera umupira wamaguru. Intego yanjye kurubu nugutsindira ikipe yanjye. Nzagerageza gusangiza ubuhanga bwanjye abo dusangiye ikipe, kandi nanjye nzakomeza kwinezeza.

Ku myaka 33 gusa, wongeye gutangira ubundi buzima bushya mumahanga hamwe nu Rwanda. Nicyo gihugu cyonyine cyakureheje ? Waje kumenyana ute n’u Rwanda ?


Mugihe gito nzagira imyaka 34 kandi ndumva nkiri muto. Ntabwo u Rwanda ari rwabanje kunshaka. Mubihe byashize, ubwo nerekanaga urukweto rwa zahabu nahawe, muri federasiyo yumupira wamaguru ya Cote d’Ivoire ndetse no kuri tereviziyo ya Cote d’Ivoire, kugira ngo dushobore kumenyekana, n’igihugu cya Benin cyansabye. Ariko nanze guhindura ubwenegihugu bwa siporo, kuko nari ngifite ibyiringiro byuko umunsi umwe nzakinira ikipe ya Côte d’Ivoire. Ariko Imana yonyine niyo izi impamvu ubu impaye amahirwe yo gukinira ikipe yigihugu.

Ku bijyanye n’u Rwanda, naje kuvugana na Carlos Ferrer, umutoza w’u Rwanda, wigeza kuntoza igihe nakiniraga Kairat Almaty muri Qazaqistan. Sinigeze mfata umwanya wo gutekereza. Nahisemo mu buryo butaziguye gutoranya u Rwanda rwanyizeye kandi nizeye ko tuzatsinda muri CAN 2023 muri Côte d’Ivoire.

Ku ya 23 Nzeri 2022, witabiriye umukino wawe wambere na Amavubis. Wumvise umeze ute igihe winjiye mu mukino ?

Ku ya 23 Nzeri 2022 twakinnye na Gineya ya Ekwatoriya ( 0-0). Bwari ubwambere nambara imyenda yikipe yigihugu, usibye iya Côte d’Ivoire, mumikino mpuzamahanga. Hariho amarangamutima, ariko numvise nishimye, cyane cyane ko nabonye inkunga yabakinnyi nabaturage nkoresheje imbuga nkoranyambaga. Byari ibintu kidasanzwe.

Mu itsinda « L », u Rwanda ruri ku mwanya wa 3 n’amanota 1 inyuma ya Senegali na Mozambike kandi imbere ya Benin. Uratekereza ko ikipe winjiyemo rifite amahirwe yo kuzatsinda muri CAN 2023 ?

Nibyo, turabyizera rwose. Nizeye abayobozi bacu ko bazatuma ikipe igira ikizere n’ituze, ariko kandi nabakinnyi bafite intego zikomeye nubwo itsinda « L » riri hejuru. Tuzagira guhangana kabiri na Benin, nyuma yo kwakira Mozambike. Ndatekereza rwose ko tugifite amahirwe yose yo kuzutsinda CAN muri Côte d’Ivoire.

Umwanditsi : Manzi
92

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw