Afurika Dushaka

RWANDA – UBUGANDA : Ubucuruzi Hagati y’u Rwanda n’Ubuganda Butangiye Kwiyongera - Minisitiri .

Minisitiri w’ubucuruzi, Yohani-Kirizostome Ngabitsinze, aherutse kugira ikiganiro n’abanyamakuru yemeza ko akurikije abacuruzi bafite gahunda yo kugura nokugurisha ibintu hagati y’u Rwanda n’Ubuganda umubare wabo uriho wiyongera, akurikije ababisabira uburenganzira.

Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko ubu hagati y’u Rwanda n’Ubuganda inzira ziragendwa kandi ibintu biriho birasubira k’umurongo. U Rwanda rwongeye gukingura imipaka yarwo na Uganda mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’igihirahiro cyamaze imyaka itatu.

Twibukiranije, imigenderanire hagati yibi bihugu byombi yari yarahuye n’icyorezo cya Covid-19, hongeraho n’ibibazo by’umutekano hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, byabangamiye ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Ariko nkuko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yabyemeje, ibintu bitangiye gusubira mu buryo.

Ngabitsinze yavuze ko n’ubwo ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Uganda butarasubira ku rwego bwari buriho mbere ya Gashyantare 2019, uko biri ubu na byo ntacyo bitwaye ndetse ngo akurikije uko ibintu birimo kugenda bijya mu buryo yizeye ko bizasubira uko byari biri mbere ya 2019. Ati : « Turimo kubyitwaramo neza, kandi twizeye ko tuzarushaho kubinoza mu minsi iri imbere. »

Nyuma y’uko u Rwanda rwongeye gukingura umupaka uruhuza na Uganda, Minisiteri y’Ubucuruzi ivuga ko yakomeje kwakira abifuza gukora ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi kandi ibicuruzwa bitandukanye na byo bikomeje kwinjira mu Rwanda biva muri Uganda, urugero nk’isukari, imitobe, amavuta yo guteka, imisumari yo gusakara, ibikomoka ku buhinzi, minisiteri ikaba yaramaze no kwakira abasabye impushya zo kuzana sima.

Abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu bucuruzi bari mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kandi ngo amarembo aruguruye usibye u Burundi bwonyine bitaratungana nk’uko Minisitiri w’Ubucuruzi yabivuze.

Minisitiri Ngabitisinze akomeza agira ati : « Urugero nko ku mipaka yacu na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ubuhahirane bwarakomeje no mu bihe by’icyorezo. Congo yihariye hagati ya 60 na 70% by’amahoro twinjiza aturutse mu byo twohereza hanze. Twigeze kugirana ibibazo by’umutekano, ariko abaturage bakomeje guhahirana. »

Umwanditsi : Manzi
49

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw