RWANDA : Urubyiruko Rwa FPR Mu Nama Nkuru y’Umulyango
Urubyiruko rusaga 2000 rw’Umuryango RPF Inkotanyi rwahuriye mu mu nama nkuru y’Urugaga rw’Urubyiruko rugize Umuryango, yateraniye ku Cyicaro Gikuru cyayo cyitwa , Intare Arena mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo.
author Yanditswe na Manzi
    On dimanche 18 décembre 2022
46 Nibo barebye iyinkuru

Iyo nama ihurije hamwe urubyiruko ruhagarariye urundi mu nzego za RPF guhera mu Mudugudu. Yitabiriwe kandi n’abakada bo mu nzego zo hejuru mu Muryango barimo Kiristofori Bazivamo, wungirije umukuru w’umuryango, na Fransisko Saveri Ngarambe, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango.

Baraza kuganira ku byagezweho no kongera gusuzuma umusanzu wabo mu cyerekezo cy’iterambere ry’Umuryango n’Igihugu.


Afungura inama ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RPF-Inkotanyi Christophe Bazivamo, yagaragaje ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu iterambere, asaba abitabiriye guhanga udushya kugira ngo bageze Igihugu cyabo kuri byinshi byiza kandi by’ingenzi.

Yagize ati : « Turabizi ko mufite imbaraga , ubwenge n’ubushake byo kubaka Igihugu kandi mukitanga igihe bibaye ngombwa. Icyo ni cyo cyerekezo dushaka ko mugumamo.

« Tubitezeho kuba intangarugero ndetse mugashyira mu bikorwa ibyo mwiyemeza gukora byose muri iyi nama. »

Ikinyamakuru

Iyandikishe ujye ubasha kubona amakuru

Amakuru atandukanye

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by nozatech.com