Afurika Dushaka

Rwanda : Micomyiza wafatiwe muri Suede, aregwa itsembabatutsi azaburana afunze

Jean Paul Micomyiza wafatiwe muri Suede, aregwa itsembabatutsi azakomeza kuburana afunze.

Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama rwategetse ko Jean Paul Micomyiza akomeza gufungwa mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe iperereza ku byaha bya jenoside akurikiranyweho rikomeje.

Umucamanza yavuze ko imvugo z’abatangabuhamya zamwemeje ko hariho impamvu zo gukeka ko Micomyiza yakoze ibyo akurikiranyweho n’ubushinjacyaha.

Mu rukiko umucamanza yari wenyine n’umushinjacyaha. Uregwa n’abunganizi be batatu bo ntibageze mu cyumba cy’iburanisha, n’abapolisi benshi bari bazengurutse urukiko mu gihe cy’urubanza rwa mbere ntabahagaragaye.

Atangaza igifungo cy’iminsi 30, umucamanza yavuze ko yashingiye ku buhamya bw’abasaga 10 bashinja Micomyiza. Mubamushinja, harimo abafatanije na we gukora ibyaha, ndetse n’abarokotse ubwo bwicanyi Micomyiza yarahagarikiye.

Umucamanza yavuze ko yashingiye ku makuru ku bwicanyi bukabije bwabereye kuri bariyeri yiswe iyo kwa Ngoga, uyu akaba yari umubyeyi wa Micomyiza.


Uregwa ngo ni we wari uyoboye iyi bariyeri kandi ngo yagize uruhare rutaziguye mu kwica abatutsi bayiguyemo.

Yavuze kandi ko afite impamvu zo kwizera amakuru yahawe ku bikorwa byo gusambanya abakobwa ku ngufu bishinjwa Micomyiza mu bihe bitandukanye.

Micomyiza ariko we yahakanye ibyo aregwa byose. Avuga ko atigeze amenya ikiswe Comite de Crise yahigaga abatutsi bivugwa ko yari umwe mu bayigize. Ngo ntiyigeze aba mu mutwe w’interahamwe kandi ngo kuva yavuka ntaramena amaraso na rimwe.

Kubyerekeye bariyeri yari ku irembo ry’iwabo abatangabuhamya bavuze ko yaguyeho abatutsi benshi, Micomyiza yavuze ko nta ruhare yagize mu kuyishinga kuko yashyizweho n’abasirikare barindaga umukuru w’igihugu.

Micomyiza yabwiye urukiko ko bishoboka ko ibyaha bivugwa byabayeho koko ariko akibaza impamvu abantu batandukanye babimushinja kandi nta ruhare yabigizemo.

Abamwunganira mu mategeko na bo basabaga ko Micomyiza yarekurwa by’agateganyo bavuga ko nta bimenyetso bigaragaza ko ari we wabikoze. Aba banyamategeko bakaba bavuga ko Micomyiza ashobora kuba yaritiranijwe n’undi muntu.

Jean Paul Micomyiza yagejejwe mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize yoherejwe n’igihugu cya Suede.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha bya jenoside akurikiranyweho yabikoreye mu mujyi wa Butare aho akomoka ndetse akaba ari na ho yigaga muri Kaminuza.

Uyu mugabo w’imyaka 50 ariko ugaragara nk’ukiri muto we yamaganira kure ibyo aregwa akavuga ko abamushinja atabazi kandi ko n’ibyo bavuga ari ibihimbano.

Umwanditsi : Manzi
96

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw