SADC YASABYE KO INGABO ZAYO ZIVA MURI KONGO ZICIYE MU RWANDA
Abari m’ubutumwa bwa SADC muri Kongo bahamaze igihe mu ntambara, bakaba baratsinzwe, biteganyijwe ko bazasohoka banyuze mu Rwanda. Amakuru aturuka ahantu hizewe yemeza ko bashyikirije Leta y’u Rwanda ubusabe bwo korohereza izo ngabo za SADC, gutaha iwabo, ziciye mu Rwanda.
author Yanditswe na Manzi
    On Thursday 17 April 2025
36 Nibo barebye iyinkuru

Iryo tangazo ry’ubusabe bwa SADC rije hashize icyumweru gusa umutwe wa AFC/M23, ushinje izo ngabo za SADC gukorana n’ingabo za leta ya Kongo (FARDC), n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe nabagize itsembabatutsi muri 1994 mu Rwanda, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro, ishingiye k’urugomo, irondamoko, cyanga ubwambuzi n’ubwicanyi, aba bakaba bariyise Wazalendo. Habayeho kurasana ku mugoroba wo ku wa gatanu, tariki ya 11 Mata, mu nkengero z’umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, wa Goma, I Keshero na hafi ya Lac Vert.

Kubera izo mpamvu, AFC/M23, yasabye byihutirwa ko amasezerano yagiranye n’ingabo za SADC yo gutegereza ko ikibuga cy’indege cyo kuri Goma kibanza kirangari zikabona kugenda, ayo masezerano yarasheshwe, zisabwa gutaha vuba na bwangu, bibabaye ngombwa zigaca mu Rwanda. Ubundi izi ngabo ntizifuzaga na gato guca mu Rwanda, kuko bisa naho biziteye isoni nyinshi n’ikimwaro.

Abategetsi bo muri Afurika yepfo, basabye ko u Rwanda rworoherereza ingabo zabo zigaca mu Rwanda, kandi bigakorwa muburyo bwa gicuti.

Amasezerano yo gukura ingabo za SADC muri RDC yagezweho mu nama yabereye muri Serena Hotel i Goma, hagati y’intumwa za SADC n’abahagarariye AFC/M23. Iyo nama yarangiye bumvikanye ku guhagarika imirwano, agahenge, no gukuramo ingabo za SAMIDRC nta kabuza.

Twari tutaramenya igisubizo cy’ubutegetsi bwa Kigali, ariko, uko bigaragara nuko u Rwanda narwo rwifuza amahoro mu karere, imitwe y’abichanyi, y’irondakoko n’urugomo igahagarikwa, amahoro agataha.

Ikinyamakuru

Iyandikishe ujye ubasha kubona amakuru

Amakuru atandukanye

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by nozatech.com