Afurika Dushaka

UBUHANZI : Leta y’u Rwanda igiye gushyiraho ikigega cyo gufasha abahanzi

Abahanzi bagiye kubona imfashanyo

Aimable Twahirwa, ushinzwe iterambere ry’umuco muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yatangaje ko yatangaje ko mu mezi make iyi Ministeri izatangira guha abahanzi babanyarwanda inkunga y’amafaranga.

Iyi nkunga izahabwa cyane cyane abahanzi badindijwe cyane nicyuza cy’icyorezo cya Covid-19 kuva cyatera mu Rwanda.

Twahirwa yavuze ko iyi nkunga izajya inyuzwa mu kigega Leta iteganya gushyiriraho abahanzi. Ministeri iriga uko iki kigega kizashyirwaho hamwe n’amategeko kizagenderaho

Aya mabwiriza nazafasha korohereza abakora mukigega akazi kabo, kandi agatuma abahanzi imfashanyo babonye bashobore kuyikoresha neza kandi ibagirire akamaro.
Ibi byemezo nibimara kwigwa, bizamenyeshwa abahanzi kugirango bamenye uruhare rwa ministeri banamenye uruhare rwabo mubyo basabwa kugirango babone iyi nkunga.

Uretse ko amategeko n’amabwiriza azagenga iki kigega ariho yigwaho, hasigaye no kumenya umutungo wacyo uko ungana harimo no kumenya icyo kizashobora kugenera buri muhanzi ni bihango bye.

Umwanditsi : Manzi
96

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw