Afurika Dushaka

UBUHOLANDI : Yohani Petero Karaveri Karangwa uregwa itsembabatutsi mu Rwanda .

Uwahoze ari umusirikare mu Rwanda, Majoro Yohani Petero Karaveri Karangwa aherutse gufatirwa mu Buholandi aregwa itsembabatutsi

Uyu mugabo Karangwa aherutse gufatirwa mu Buholandi azira uruhare yaba yaragize muri 1994, mwitsembabatutsi ryabaye icyo gihe mu Rwanda hose. Yafashwe n’abagize igenzacyaha bo mu Buholandi ejo bundi buriya.

Uwahoze ari Majoro mungabo za Habyarimana, wujuje imyaka 65 yamavuko, ubu ari mumaboko y’abapolisi bashinzwe ubushinjacyaha by’Ubuholandi bufatanije n’itsinda ry’abapolisi mpuzamahanga ry’ibyaha bo mu Holandi.

Uyu mugabo Karangwa araregwa kuba yaragize uruhare runini mu byaha byerekeranye n’itsembabatutsi i Kigali na Mugina mu Karere ka Kamonyi. Icyo gihe muri 1994, yari akuriye abajandarume .

Karangwa yabaga mu Buholandi kuva mu 1998, aho yari yarashakiye ubuhunzi akabuhabwa muri 1999. Ndetse akaba yari yaranahawe ubwene gihugu.

Ariko nyuma, kubera gukekwaho kugira uruhare mw’itsembabatutsi, Ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka mu Buholandi (IND) ryiyemeje mu 2013 kumwambura ubwenegihugu bw’Ubuholandi, yari yahawe muri 2002.

Abamuburanira bakoze uko bashoboye ngo asubizwe ubwene gihugu bwe, ariko ejo kuwagatanu, babateye utwatsi.

Biravugwa ko ashobora koherezwa igihe aricyo cyose mu Rwanda, akaba ariho abarizwa ibyaha yakoreye, Abatutsi, Abanyarwanda, u Rwanda n’ikiremwamuntu aho kiva kikagera.

Umwanditsi : Manzi
95

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw