Afurika Dushaka

UBWONGEREZA - RWANDA : Priti Patel yizera ko amasezerano y’abimukira mu Rwanda ashobora kuba .

Ushinzwe ubutegetsi mu gihugu m’Ubwongereza, yizera ko gahunda ye « yo ku rwego rw’isi » yo kohereza abimukira mu Rwanda izakora nk’ « igishushanyombonera »

Ushinzwe ubutegetsi mu gihugu m’Ubwongereza, yizera ko gahunda ye « yo ku rwego rw’isi » yo kohereza abimukira mu Rwanda izakora nk’ « igishushanyombonera » ibindi bihugu bishobora kuzakuriza, bikaba ndetse bishoboka ko andi masezerano nkaya ari mu nzira yo gukorwa.

Kuri uyu wa kane, Priti Patel yashyize umukono ku masezerano hagati y’Ubwongereza, igihugu cye n’u Rwanda, agamije ko abashaka ubuhungiro bageze m’Ubwongereza mu buryo butemewe n’amategeko bazagengwa n’aya masezerano mashya areba abinjira m’Ubwongereza.

Priti, yibwira ko iki cyemezo gishobora gutuma Danemarke nayo yagirana amasezerano nu Rwanda nyuma yimyaka myinshi ibi bihugu byombi bifitanye imishyikirano.

Intambwe iheruka gufatwa muri gahunda y’Ubwongereza yo gukumira inzira zinyuranye n’amategeko abimukira banyuramo, bambukiranya mu bihugu, yateye gushishikariza ibiganiro hamwe n’ibindi bihugu kugira ngo nabyo bifate ibyemezo nkibyo.

Madamu Patel aganira n’abanyamakuru yagize ati : “ubu nta kibazo gihari kuko urugero twashyize imbere hamwe n’u Rwanda, nzi neza ko ruri k’urwego rw’isi, ndetse ni urwambere kw’isi, kandi ruzakoreshwa nk’igishushanyo mbonera, nta gushidikanya kuri ibyo.

« Ntabwo nzatungurwa nuko ibindi bihugu bitangiye kudusanga mgo tubiganireho. »

Priti, yavuze ko yavuganye na bagenzi be bo muri Danemarke, kuri iki kibazo cy’abimukira. Ati :
« Abanya-Danemark nabo, bavugana n’u Rwanda.

« Bamaze imyaka ibiri mu biganiro n’u Rwanda.

« Tumaze igihe gito mu biganiro.

« Basabye rwose ko twakorana mu rwego rwo kubashakira amasezerano kuko ari imbaraga mu buryo bwose.

« Inama y’Uburayi nayo yavuze ahanini ko ishishikajwe no gukorana natwe. »

Abajijwe ku miterere y’inyungu yaya masezerano, yagize ati : « Biragaragara ko twumva tudashobora gukomeza uko ibintu bimeze ubu, twari dukeneye ibindi bisubizo kuriki kibazo cy’abimukira ». Arongera ati : “Ntidushobora kwemera uko ibintu bimeze ubu, tubona abantu benshi bapfa, mbese nkuko bizagenda muriyi mpeshyi, mvugishije ukuri,. »

Ibiganiro hagati y’Ubwongereza n’u Rwanda bimaze umwaka bitangiye.

Ariko Madamu Patel yashimangiye mbere ko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi umaze kohereza abantu mu Rwanda mu masezerano y’ubuhunzi asanzweho, kuko yamaze kubasobanurira ukuntu ibyo Ubwongereza bwumvikanye n’u Rwanda ari « icyitegererezo kiri k’urundi rwego ».

Hagati aho, abajijwe niba gahunda yo gusubiza inyuma abimukira mu nyanja yavanyweho - nyuma y’uko Minisitiri w’intebe yemeye ko ubwo buryo bwaba budakwiye, yashubije ati : « Igisubizo ni oya, nta kintu na kimwe dushobora gukuraho… ntacyakuweho … Amahitamo yose, tugomba kuyashyira kumeza. »

Umwanditsi : Manzi
95

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw