UMUGANURA MWIZA BENIMANA
Yanditswe na Manzi
On Friday 1 August 2025
35 Nibo barebye iyinkuru
Yemwe Banyamugisha BeneGihanga,
Mbifurije Umuganura mwiza
Mbifurije gutunga no gutunganirwa
Mbifurije kuganurira ababyeyi
Ababyeyi baganurire abana
Ingo ziganurire umutware wa Karere,
Nawe aganurire Umukuru w’i gihugu
Uhagarariye u Rwanda nawe aganurire igihugu
U Rwanda rurambe rurumbuke
Maze tuzamure urumuri kuri Karisimbi
Tumurikire Afurika, nandi mahanga
Urwanda rwande m’uburyo bwose
Rutera ubuntu n’ubumuntu mumitima y’abantu
Ikinyamakuru
Iyandikishe ujye ubasha kubona amakuru