Landeut, afite ubushobozi bwo gutoza umupira kuko abifitiye License A itangwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi, iyi mpamyabushobozi iri ku rwego rwa UEFA. Yagiranye amasezerano na Rayon Sports yo kuyitoza igihe cy’imyaka itatu.
Mu gihembwe cy’umupira gishize, Kiyovu Sport yarangije iri m’umwanya wa kabiri, ifite inota rimwe inyuma ya APR FC. Alain-André Landeut agomba guhatana cyane kugirango asohoze ubutumwa bwe. Kandi ntazagira APR FC gusa nkiyo basiganira umwanya, kuko hari nizindi nka AS Kigali na Police FC zitoroshe gutsinda kuko nazo zisigaye zikomeye.
Uyu wahoze ari umutoza wa DCMP (DRC) asimbuye Francis Christian Haringingo wasinyanye na Rayon Sport. Umwanya we wabanje gutwarwa na Patrick Aussems, ariko uwanyuma yahisemo gukinira ni AFC Leopard yo muri Kenya.
Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw