Afurika Dushaka

UMUPIRA : Alain-André Landeut Umutoza Mushya wa Kiyovu Sports

Kuruyu wa kane tariki 28 Nyakanga 2022, umutoza mushya wa Rayon Sports, Alain-André Landeut, yageze mu Rwanda guhera uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023

Landeut, afite ubushobozi bwo gutoza umupira kuko abifitiye License A itangwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi, iyi mpamyabushobozi iri ku rwego rwa UEFA. Yagiranye amasezerano na Rayon Sports yo kuyitoza igihe cy’imyaka itatu.

Mu gihembwe cy’umupira gishize, Kiyovu Sport yarangije iri m’umwanya wa kabiri, ifite inota rimwe inyuma ya APR FC. Alain-André Landeut agomba guhatana cyane kugirango asohoze ubutumwa bwe. Kandi ntazagira APR FC gusa nkiyo basiganira umwanya, kuko hari nizindi nka AS Kigali na Police FC zitoroshe gutsinda kuko nazo zisigaye zikomeye.


Uyu wahoze ari umutoza wa DCMP (DRC) asimbuye Francis Christian Haringingo wasinyanye na Rayon Sport. Umwanya we wabanje gutwarwa na Patrick Aussems, ariko uwanyuma yahisemo gukinira ni AFC Leopard yo muri Kenya.

Umwanditsi : Manzi
96

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw