Afurika Dushaka

URUBANZA RWA KABUGA : Urukiko rwa Loni rwemeje ko Félicien Kabuga ashobora kuburanashwa ntacyo .

Loni iti : Umusaza Félicien Kabuga, afite amagara ahagije kugirango aburunishwe urubanza aregwarwo kuba yaragize uruhare rukomeye mu ishyirwaho ry’interahamwe na radio RTLM byagize uruhare rukomeye mw’itsembabatutsi ryo mu 1994 yahitanye abantu barenga miliyoni.

Umusaza Félicien Kabuga, uvugwa ko ari yashoye amafaranga mw’itembabatutsi mu Rwanda muri 1994, afite amagara ahagije yo kwihanganira kuburanishwa, m’urukiko rw’Umuryango w’abibumbye ruli La Haye mu Buholandi.

Arukiko rwasanze ko abunganizi bamuburanira bataragaragaje ko Kabuga muri iki gihe adakwiye kuburanishwa nkuko bari barasabye muri Gicurasi 2021 guhagarika imanza zireba Kabuga, kuko bavugaga ko ashaje kandi arwaye.

Kabuga yatawe muri yombi ku ya 16 Gicurasi 2020 hafi yi Paris aho yari yarihishe nyuma y’imyaka makumyabiri n’itanu ahunze ubutabera, bwamushinjaga kuba yaragize uruhare mu ishyirwaho ry’imitwe yitwara gisirikare y’Abahutu, yagize itsembabatutsi, hamwe na radio RTLM, yashishikariza guhiga no kwica abatutsi mu 1994.

Bwana Kabuga ubu afungiye i La Haye, afite imyaka 87 nk’uko urukiko rubivuga, ategereje ko azaburanishwa imbere ya Mechanism y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MTPI), rushinzwe kurangiza imirimo y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’u Rwanda. (ICTR).

MTPI yavuze ko impuguke zitandukanye zirimo n’abaganga, zagize uruhare mu ishyirwaho rya dosiye y’urukiko, zasuzumye Kabuga, zigaragaza mu buryo budashidikanywaho ko Kabuga afite ubuzima bwatuma ashobora kuburana.

Izi nzobere mu by’amategeko n’ubuganga zigenga zabajijwe ku bijyanye n’ubushobozi bwa Bwana Kabuga niba shobora kuburanishwa, bamaze kumusuzuma bemeje ko uburwayi bwe butamuza kuburana.

Kabuga agomba gusuzumwa n’abaganga bakurikirana uko ameze.
Abacamanza bemeje ko kubera imyaka ya Kabuga, n’amagara ye, akeneye ko ubuvuzi buzajya bugenzura amagara ye bitewe n’uko abikeneye cyanga kugirango bamenye uko ameze.

MICT yagize ati : "Ni inyungu z’ubutabera niz’abarenganijwe na Kabuga, gukora byose ngo uru rubanza rutangire vuba.

Félicien Kabuga, wahoze ari perezida wa radio RTLM, yasabaga ko hajyaho iyicwa ry’abatutsi, aregwa na MTPI cyane cyane itsembabatutsi, gushishikariza rubanda gukora itsembabatutsi, bijyanye n’ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo gutoteza no gutsemba inyokomuntu.

Umwanditsi : Manzi
96

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw