Afurika Dushaka

URWANDA RW’AMERIKA : Abanyarwanda bo muri Amerika Basabwe Guhagararira u Rwanda Aho Bari .

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana na Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Claver Gatete bahuye n’Abanyarwanda baba muri leta za New York, New Jersey na Connecticut baganira ku iterambere ry’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabereye mu mujyi wa Fort Lee muri leta ya New Jersey kitabirwa n’abanyarwanda barenga 150.

Ambasaderi w’u Rwanda i Washington D.C, Mathilde Mukantabana yagarutse ku ruhare rw’abanyarwanda baba mu mahanga mu kugera k’u Rwanda abanyarwanda bifuza.

Yagize ati « Turi mu ikipe imwe, mu nzira imwe yo kugera ku cyerekezo twihaye aho buri munyarwanda azaba afite ubuzima bwiza kandi kubigeraho ni inshingano zacu twese nk’abanyarwanda aho turi hose. »

Ambasaderi Mathilde yasabye aba banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda guhagararira u Rwanda aho bagiye hose.

Yavuze ko batagomba guceceka igihe bumvise umuntu usebya igihugu.


Ati « Ntabwo wakumva umuntu uvuga nabi igihugu ngo uceceke nyamara wowe uzi ukuri ndetse unabizi ko ibyo baba bavuga atari byo. Ugomba kuvuga uti ariko nyamara ibyo uvuga njye ndabizi maze mukabasobanurira. »

Ambasaderi Claver Gatete yashimangiye ko Abanyarwanda baba mu mahanga ari imwe mu nkingi zikomeye z’iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati « Tugomba gukoresha impano zacu, ubunararibonye cyangwa n’uburambe ku kazi dufite tugafatanya n’abandi mu iterambere ry’igihugu ».

Ambasaderi Gatete yanagaragaje ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda ndetse n’imwe mu mishanga ikomeye yaba iyarangiye, iri gukorwa ndetse n’iteganywa.

Mu mishanga yagaragarije aba banyarwanda harimo ibikorwaremezo nk’imihanda, gaz methane, inyubako zigezweho n’ibindi.

Yanagaragaje amahirwe y’ishoramari yagenewe abanyarwanda baba mu mahanga asaba kudacikwa nayo.


Mu mwanya w’ibitekerezo bashimye iyi gahunda yo guhura bakaganira ndetse bakerekwa uburyo bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Umwanya wahawe abanyarwanda kuvuga ibyifuzo byabo n’ibibazo

Mu byifuzo byatanzwe harimo gusaba gukomeza koroshya uburyo abana babo bavukira muri Amerika babonamo ibyangombwa kugira ngo bakomeza kwiyumvamo ubunyarwanda.


Fiston Ndirima Murinzi utuye muri leta ya New Jersey yagize ati « Nkatwe twaje hano kera turahakurira ndetse ubu dufite n’abana. Twasabaga ko mukomeza kutworohereza uburyo abana bacu babonamo ibyangombwa cyane cyane pasiporo y’u Rwanda kugira ngo nabo bakomeze kumva ari abanyarwanda. »

Ambasaderi Mathilde yavuze ko uburyo bworohejwe ndetse hari n’akarusho aho Ambasade isigaye isanga abanyarwanda aho batuye ikabafotora igafata n’ibikumwe.

Ati « Ibi ni umwihariko w’u Rwanda ».

Yasabye aba banyarwanda kujya bakurikira amakuru ndetse bakaba mu mahuriro ahuza abanyarwanda muri Leta batuyemo muri Amerika.

Umwanditsi : Manzi
90

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

Amakuru

Iyandikishe ujye ubina amakuru agezweho

SHYIRAMO IMERI YAWE WOHEREZE

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw