CG Chilukutu S.S. Fredrick Umuyobozi Mukuru w’amagereza muri Zambia yavuze ko u Rwanda ari igihugu bafitanye ubushuti kandi bafite byinshi bagomba kubigiraho cyane mu ikoranabuhanga rya IECMS na Biogaz.
Yagize ati « u Rwanda ni igihugu cyiza kandi dukunda, nk’abo duhuje ibyo dukora cyane mu kugorora abanyabyaha, dufite byinshi duhuriraho kandi twanakwigiranaho mu rwego rwo guteza imbere urwego rwo kugorora, dukeneye gusobanukirwa byinshi ku ikoreshwa rya IECMS ikoranabuhanga mugucunga amadosiye y’Abantu bafunzwe, hari kandi Biogaz umushinga mwiza wo kubungabunga ibidukikije aho umwanda ubyazwa umusaruro biagatanga ingufu zikoreshwa imirimo itandukanye, nko guteka, gutanga umuriro ndetse bikanagabanya kwangiza ibidukikije hakiyongeraho n’isuku, turizera ko uru ruzinduko ruzaba ingirakamaro kuritwe. »
Biteganyijwe ko mu minsi bazamara bazasura urwibutso rwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 I Kigali ku Gisozi, ku munsi wa mbere nyuma yo guhura n’abayobozi ba RCS, basure inzu ndangamurage y’amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bakazasoreza ku igororero rya Nyarugenge bavuye gusura irya Rubavu.
Abashyitsi baganirijwe ku ikoranabuhanga mu gucunga amadosiye y’Abantu bafunzwe IECMS ndetse n’ingufu za Biogaz.
Baganiriye ku mikorere ya Biogaz mu kurengera ibidukikije no gufata imyanda bakayibyaza ingufu.
Bageze ku Cyicaro Gikuru cya RCS bakiriwe na Komiseri mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora CGP Juvenal Marizamunda.
Bafashe ifoto y’urwibutso nyuma yo y’ibiganiro byiza bagiranye bijyanye no kwita ku muntu ufunzwe bamutegura gusubira mu buzima busanzwe.
Iyandikishe ujye ubasha kubona amakuru
RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by nozatech.com