Afurika Dushaka

IGIKOMBE CY’ISI 2022 : Salima Mukansanga, umunyafurika wambere umusifuzi mugikombe .

Umusifuzi nyafurika, Salima Mukansanga, ni umwe mu bayobozi bashyizweho kuri uyu wa kane n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira wamaguru (FIFA) kuzitabira igikombe cyisi cya 2022. Elmut Pinto

Komite ishinzwe abasifuzi yashyize ahagaragara urutonde rw « abasifuzi 36, n’abasifuzi 69 bungirije hamwe nabashinzwe imikino 24 ya videwo (VMO) (…) Ni ubwa mbere mu mateka y’igikombe cyisi cya FIFA, Komite y’abasifuzi ya FIFA yashyize kururwa rutonde, abasifuzi b’abagore . ». Mw’itangazo ryashyizwe ahagaragara, abagore bababasifuzi, bazaba ari batatu, harimo n’umunyarwandakazi Salima Mukarusanga.

Mukansanga, wimyaka 33 yagiye mu mateka yumupira wamaguru nka umunyafurika wa mbere wabonye uyu mwanya ukomeye. Uyu munyafrika w’umunyarwandakazi amaze kwitabira imikino y’isi ya Olempike yabereye i Tokiyo mu 2020, Igikombe cy’isi cy’abagore mu Bufaransa muri 2019, nyuma yo kwitabira imikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 mu 2018.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Kameruni, Mukansanga yabaye umusifuzi wa mbere w’abagore wayoboye umukino w’igikombe cya Afurika. Afite kandi uburambe muri CAF Champion League y’abagore.

Ibyo Mukansanga yageze ho, n’ishema ku Rwanda no kuri Afurika yose.

Umwanditsi : Manzi
89

Ibitekerezo (0)

Siga igitekerezo

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by thesublime.rw