RWANDA - BREZILIA : Byasinyanye amasezerano yo koherezanya abakatiwe n’inkiko
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Brasil, akaba ari rwo ruzinduko rwo ku rwego rwo hejuru muri uru rwego rubaye hagati y’ibihugu byombi. RBA
author Yanditswe na Manzi
    On dimanche 8 octobre 2023
50 Nibo barebye iyinkuru

Impamvu nyamukuru y’uru ruzinduko no gushimangira ubutwererane no guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Brasil nkuko bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.

Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye muri Brasil barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Mauro Vierra.

Aba bayobozi bombi bahsyize umukono mu masezerano arimo kohererezanya abantu bakatiwe n’inkiko no gukuriraho visa abafite impapuro z’izinzira z’abadipolomate ndetse n’abafite pasiporo z’akazi.

Mu biganiro bagiranye kandi harimo ko ibihugu byombi byiyemeje guteza imbere ubufatanye mu buhinzi,ubucuruzi,ishoramari ndetse n’ingendo zo mu kirere.

Minisitiri Buruta yashimiye Brasil kuba iyoboye akanama k’Amahoro k’Umuryango w’Abibumbye mu Ukwakira 2023 ndetse aganira na mugenzi we wa Brasil ku bibazo bitandukanye bireba amahoro n’umutekano by’umwihariko mu karere k’ibiyaga bigari.

Abayobozi bombi bavuze ko gukemura ibibazo by’umutekano bisaba ibiganiro ndetse n’ubufatanye.

Ikinyamakuru

Iyandikishe ujye ubasha kubona amakuru

Amakuru atandukanye

Inkuru ziheruka

Kwamamaza

RwandaPodium © All Rights Reserved. Powered by nozatech.com